Nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho- Perezida Kagame
Politiki

Nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho- Perezida Kagame

NYIRANEZA JUDITH

October 24, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko nta muntu ukwiye kuba agena uko Abanyarwanda bakwiye kuba babaho, kuko ubwabo mu bushobozi bafite bakora ibyo bashoboye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, nyuma yo kwakira indahiro z’Abasenateri batandatu barahiriye inshingano baherutse guhabwa, barimo bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku ya 21 Ukwakira n’abandi 2 bashyizweho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ku ya 14 Ukwakira 2025.

Abasenateri bashya barahiriye inshingano ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Valentine Uwamariya, Alfred Gasana, Dr Frank Habineza na Nkubana Alphonse.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko nta muntu ukwiye kubagenera uko babaho.

Yagize ati: “Rwose ubu ndabivuga, nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho, ntawe dukwiriye gusaba uburenganzira bwo kubaho, uko dukwiye kuba turiho.”

Yongeyeho  ati: “Abo bantu bakora ibyo ni ibiremwa nkatwe. Nta kirenwa kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho iyo ni yo politiki yacu y’u Rwanda, abatabyumva ibyo bibazo byanyu na byo tuzahangana nabyo.”

Yabibukije ko inshingano zabo n’imyanzuro bafata bagomba kubihuza n’ibyo Abanyarwanda bakeneye.

Ati: “[….] rero guhuza intego z’Igihugu z’Igihe kirekire n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, byari uguhuza intego n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ni ugukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abarahiye ko bafite inshingano yo gukoresha ubushobozi buhari bugakoreshwa neza.

Ati: “Ubundi urebye, ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane ndetse birenze n’amikoro yacu, ariko ni byo bitwibutsa ko no mu mikoro make tugomba kuyakoresha neza, kugira ngo agere ku byo dushobora bishingiye kuri ibyo bike dufite.

Inshingano Sena iba ifite ntizishobora kwirengagizwa ahubwo zikwiye gukoreshwa neza kugira ngo bike dufite bigere ku Banyarwanda benshi uko bishoboka, tukabikora ku buryo atari nk’ibintu bisanzwe.”

Perezida yibukije ko abo Basenateri ko ibikorwa bigomba gukorerwa ku gihe.

Ati: “Birashaka ko Abasenateri muri ubu buryo bagomba gutanga umurongo ugaraga uburyo bagomba gutanga umurongo w’ibyihutirwa mukanagenzura ishyirwa mu bukorwa ry’ibyongibyo kandi mukanaharanira ko bikorwa mu gihe kiba gikwiriye.”

Yagaragaje kandi ko ibikorwa bitagomba guhera mu mpapuro, gusa, ahubwo bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Rero politiki yacu, kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro, ni ikintu cy’ibanze, cya ngombwa ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyadiko.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kuzuza inshingano bahereye ku byo bafite, utazujuje akabibazwa.

Ati: “Kuri twebwe kubera ubwo bushake dufite ni ukwihutira gukora ibintu bizima, abatujuje inshingano zabo bakwiye kubibazwa, ibisubizo bigatangwa kugira ngo amakosa aho yakozwe atasubiramo.”

Yongeyeho ati: “Inshingano yanyu murayumva ndetse harimo inshingano yo kwibutsa buri wese, twese icyo dushinzwe no kugisobanura mu gihe kitagaragaye ko kiri mu buryo, mukwiye kubikoresha rero uko bimeze, mukwiye kubikoresha uko bimeze, mutyo, ni bwo muzaba mugiriye akamaro Igihugu cyacu.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku bibazo u Rwanda ruhura nabyo, ariko ko Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwishakamo imbaraga bakabikemura.

Ati: “Tukamenya Igihugu cyacu aho kiva naho kijya, ibyo kinyuramo byinshi biba bigoye, ndetse ibibazo hari ibiduturukamo, hari ibituruka hanze.’

U Rwanda niyo umuturanyi yakoze amakosa, yateye ibibazo inkoni zikubitwa u Rwanda, ni twe tugomba kubisubiza. […] Aho kugira ngo abantu bicare baganye, batabaze, abantu bishakamo imbaraga zo guhangana n’ibyongibyo.”

Yongeyeho ati: “Akarengane ku Rwanda bisanzwe mu mateka tugenda duhura nabyo, ntabwo ari twe tubitera ariko nitwe tugomba guhangana nabyo, kurwana nabyo ntibitubuze inzira.”

Yabifurije imirimo myiza no kuzuza inshingano uko bikwiye bakagirira akamaro Igihugu.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26, barimo ab’igitsina gore 13 n’ab’igitsina gabo 13.

Perezida Paul Kagame yibukije Abasenateri 6 barahirira inshingano ko bagomba guharanira kuzuza inshingano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA