Nta muntu n’umwe wakoze icyiza muri Jenoside wibagirana – Minisitiri Dr. Bizimana
Imibereho

Nta muntu n’umwe wakoze icyiza muri Jenoside wibagirana – Minisitiri Dr. Bizimana

KAYITARE JEAN PAUL

April 13, 2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nta muntu wakoze ikintu cyiza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wibagirana. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka Abanyapolitiki 21 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Muri aba, harimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana agira ati: “Uyu ni umunsi ukomeye aho abanyapolitiki bitandukanyije n’imigambi mibi ya Perezida Habyarimana. Nta muntu n’umwe wakoze ikintu cyiza muri Jenoside wibagirana […] n’iyo mpamvu hariho n’abarinzi b’igihango.”

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko tariki ya 13 Mata ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, ajyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu, kwiyubaka k’u Rwanda no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ni umunsi wahariwe guha umwihariko ibikorwa by’indacyemwa, bikomeye, bya gitwari, by’abanyapolitiki banze gutatira igihango bari bafitanye n’u Rwanda, bitandukanya na Leta ngome ya Juvénal Habyarimana n’abambari be bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yakomeje avuga ko mu 1961, Grégoire Kayibanda, yagejeje ijambo ku Badepite, ababwira ko Leta igiyeho ari iy’Abahutu.

Abanyapolitiki bibukwa harimo Dr. Gafaranga Théogène, Gisagara Jean Marie Vianney, Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Kabageni Venantie, Kameya Andre, Kavaruganda Joseph, Kayiranga Charles, Mushimiyimana Jean Baptiste, Ndagijimana Callixte, Ndasingwa Landuald (Lando), Me Ngango Felicien, Ngulinzira Boniface, Me Niyoyita Aloys, Nyagasaza Narcisse, Nzamurambaho Frederic, Rucogoza Faustin, Prof Rumiya Jean Gualbert, Rutaremara Jean de la Croix, Ruzindana Godefroid, Rwabukwisi Vincent na Rwayitare Augustin.

Inkuru irambuye…..

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA