Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwatangaje ko kugeza ubu nta baturage bavuye i Goma bahungiye mu Rwanda, ariko bwiteguye kwakira abaramuka bahunze kubera ubwoba bw’intambara batangiye kugira kuva umutwe wa M23 wafata Sake ku wa 23 Mutarama 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nta Munyekongo urahungira i Rubavu cyane ko iyo baba baje bari guhita bakirirwa muri site runaka.
Gusa ku gicamunsi cyo ku wa Kane byakomeje kwandikwa no guhwihwiswa ko imirwano ikomeje kwambikana hagati y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanya n’imitwe irimo FDLR hamwe n’abacancuro barwanya umutwe wa M23.
Meya Mulindwa yagize ati: “Muri Congo turi gukomeza kubibona byandikwa binavugwa ko intambara y’aho yageze mu bice bitandukanye itarimo mu minsi yashize, rero abantu bashobora kuba bari kubihuza ariko hano mu Rwanda nta mpunzi twaritwakira kugeza iyi Saha.”
Yakomeje agira ati: ”Impunzi ntabwo ziba zifite amacumbi, ntabwo zifite inzu mu Rwanda, zije zaba ari impunzi kandi twazakirira kuri Site izwi ubwo mwahita mubibona namwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yagaragaje ko kuba Abanye-Congo bari kwambuka baza mu Rwanda ari ibisanzwe, ndetse agaragaza ko yageze ku mupaka agasanga abantu binjira banasohoka nta kibazo.
Yagaragaje ko ubuhahirane ku mupaka bwakomeje nk’ibisanzwe aboneraho no guhumuriza Abanyarwanda abibutsa ko imbibi z’u Rwanda zicungiwe umutekano byuzuye ku buryo badakwiye gucikamo igikuba.
Ati: ”Ku mupaka amakamyo atwaye ibicuruzwa ari kwinjira andi akagaruka, rero ntabwo twigeze twakira abantu bavuga ko bahunze. Ibiri kuba abaturage babifate nk’ibiri kubera mu kindi Gihugu kitari icyacu.”
Yakomeje agira ati: ”Igihugu cyacu kirarinzwe kandinta na gahunda y’Intambara iri mu Gihugu cyacu. Rero biriya babyumve nk’amakuru kandi n’impunzi biramutse bibaye ngombwa ko ziza twazakira kandii byaba byose ntabwo bifite icyo byahungabanya umuturage wo muri Rubavu.”
Impungenge ku baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziterwa n’uko, imirwano kugezaubu isa n’iyamaze gusatira Umujyi wa Goma mu buryo bugaragara dore ko mu masaha y’umugoroba wo kuriuyu wa 23 Mutarama 2025, mu Mujyi wa Sake, hakomeje kumvikana amasasu n’indege z’intambara.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka, yavuze ko kugeza ubu bakomeje guhatanira kubohora Goma kuko ngo abayituyemo na bo ari Abanyekongo bababaye nk’abandi, bityo bakeneye amahoro.
Yasabye abaturage kutagira icyo batinya maze ahubwo bakakirana yombi abarwanyi ba M23 baje kubabohora.
Mu masaha yakurikiyeho, uyu Muvugizi yavuze ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe na M23 mu gace ka Kasengezi kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.