Ntabwo nari nzi ko nzabasha kwiga byinshi kuri Jenoside – Bacary Sagna
Imibereho

Ntabwo nari nzi ko nzabasha kwiga byinshi kuri Jenoside – Bacary Sagna

KAYITARE JEAN PAUL

September 7, 2025

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, wakiniye amakipe atandukanye arimo Arsenal, Bacary Sagna, yavuze ko atari azi ko azashobora kwiga byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu 1994.

Ni ubutumwa yatangiye ku Gisozi kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025, ubwo yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati: “Ntabwo nzi aho nahera n’uburyo navugamo aya magambo. Ntabwo narinzi ko nzabasha kwiga byinshi kuri Jenoside kuko nari mfite imyaka 11 ubwo yatangiraga.”

Bacary Sagna, Umunyabigwi mu mupira w’amagaru, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka.

Bacary Sagna ni Umufaransa wahoze ari myugariro w’Ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, wayikiniye hagati ya 2007 na 2014. Sagna ufite inkomoko muri Senegal, yanakiniye amakipe arimo Manchester City, Benevento.

Bacary Sagna, Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, yasobanuriwe urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Amafoto: Internet

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA