Umuhanzi umenyerewe kandi wubatse izina rikomeye mu njyana gakondo Cecile Kayirebwa, avuga ko urubyiruko rukwiye gukunda indirimbo n’injyana z’ahandi ariko kandi bakazirikana cyane gakondo kuko ari wo mwimerere wabo.
Ati: “Ntawe ubabuza gukunda indirimbo z’ahandi, kuko nanjye hari izo hanze nkunda rwose, ariko birakwiye ko gakondo yitabwaho.”
Kayirebwa avuga ko impungenge z’uko gakondo yacyendera hatagize igikorwa zitabura.
Ati: “Impungenge ntizabura ariko natwe dukwiye kubumvisha ko kujya mu bindi atari ibyo bituma indirimbo za bo zikundwa.”
Kayirebwa avuga ko atumva ukuntu nta kigo gihuriramo abato n’abakuru aho batorezwa, bakahigira byinshi mu biranga umuco hakaba ibicurangisho bitandukanye, ndetse hakaba hakwigirwa n’uririmi umwana akahatorezwa uko atarama agakura abizi kandi abikunda.
Kayirebwa avuga ko hari byinshi byica umwimererewe w’indirimbo ari nabyo bituma isaza vuba.
Ati: “Gukunda indirimbo ukayishakira ibiyiherekeza byiza bidakomeretsa umwimerere w’injyana yawo, ariko bitayambitse ubusa, ariko no kuririmba n’ijwi nta byuma byinshi nabyo birafasha.”
Akomeza asobanura ko kuba yarahuye n’abantu bakunda injyana gakondo z’Afurika biri mu byamufashije.
Ati: “Nagize Imana mpura n’abantu bakunda ibicurangisho by’umwimerere byo muri Afurika, hakavuga ingoma, imiduri, Ikembe, Iningiri n’ibindi ugasanga kandi duha umwanya ijwi cyane ibindi bikavuga gahoro.”
Yongeraho ati “Sinigeze nifuza ibintu bivuza induru mu ndirimbo zanjye, nkashyiramo tumwe na tumwe nka piano, ariko nayo ikavugira hasi nkaha umwanya ijwi cyane ni byo byamfashije.”
Uyu muhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki w’u Rwanda avuga ko hari ibihangano bishya ateganyiriza abamukunda mu minsi ya vuba.
Cecile Kayirebwa yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tarihinda, Numukobwa, Umunezero n’izindi.