Ntawuri hejuru y’amategeko: Uko ubutabera bwagonze ababukoramo bakekwaho ruswa
Ubutabera

Ntawuri hejuru y’amategeko: Uko ubutabera bwagonze ababukoramo bakekwaho ruswa

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 10, 2025

“Ruswa ntitwaba tuyirwanya mu bandi ngo tunanirwe kuyirwanya mu bo dukorana.” Ayo ni amagambo yavuzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Donatille Mukantaganzwa, washimangiye ko n’abakora mu nzego zitandukanye zikora mu bijyanye n’ubutabera bakurikiranywe by’umwihariko bakekwaho icyaha cya ruswa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu mu nkiko kibaye ku nshuro ya 14.

Madamu Mukantaganzwa yavuze ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu 2024, Inama Nkuru y’Ubucamanza yahannye abacamanza, Abanditsi b’Inkiko n’abandi bakozi b’inkiko 14, ubu hakaba hari Abanditsi b’inkiko babiri n’umucamanza umwe bafunzwe.

Nanone kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashimangiye ko mu myaka igera kuri itanu ishize kwirukanwa abakozi bagera kuri 56 bakekwaho icyaha cya ruswa.

Umunyamabanga Mukuru waRIB Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga, yavuze ko uretse gukurikirana abakozi bakekwaho icyaha cya ruswa, urwego ayoboye rwanagenje ibyaha 4.437 bigendanye na ruswa, aho abakekwa babikurikiranyweho ari 9.272.

Imibare iva mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA) yo igaragaza ko mu mwaka ushize rwirukanye abakozi umunani maze bibaviramo nokwirukanwa burundu mu mwuga w’ubwunganizi mu by’amategeko, bazira icyaha cya ruswa.  

Mu Bushinjacyaha Bukuru, mu mwaka ushize Abashinjacyaha  batandatu barahagaritswe maze banakurikiranwa ku cyaha cya ruswa.

Umushinjacyaha Mukuru Angelique Habyarimana, yavuze ko uru rwego rukigorwa n’ubuke bw’abatanga amakuru ajyanye na ruswa, bityo hakaba hashobora kuba hakiri ibyuho by’abarenganywa n’Ubushinjacyaha ariko ntibabivuge.

Ati: “Ahubwo ikibazo turiga ni uko abantu batatugezaho ayo makuru. Atugeraho ni yo makeya ku bikorwa. Aha rero ngira ngo ni uruhare rwa buri wese by’umwihariko rw’Abanyarwanda, kugaragaza ikitagenda, gutunga urutoki ku muntu uwo ari we wese ufite ikibazo, kugira ngo ubutabera buboneye butangwe.”

Madamu Habyarimana yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ari na yo mpamvu n’abayobozi bakomeye bakurikiranwa nk’uko bigendekera n’baturage bo hasi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Donatille Mukantaganzwa, avuga ko Leta y’u Rwanda itazihanganira ko ubutabera bwifuzwa bwamungwa na ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ati: “Icy’ingenzi dukwiye guhurizaho. Ni uko yaba Umwavoka, yaba umucamanza, yaba Umupolisi, yaba Umugenzacyaha, yaba Umushinjacyaha, nta n’umwe uzihanganirwa nagaragaraho ruswa.”

Yakomeje ashimangira ko ruswa igenda ihindura isura uko hafatwa ingamba zo kuyirwanya, aboneraho gushimangira ko ubufatanye bw’inzego buzazigeza ku ntsinzi y’urwo rugamba.

Yavuze ko kugeza uyu munsi ruswa ikiri imbogamizi ku butabera buboneye, asaba abaturage kugira uruhare rukomeye muri uru gamba rwo guhashya ruswa n’ibindi byaha bias na yo, batangira amakuru ku gihe ku bashaka kuyibajandikamo igihe bagiye gusaba serivisi bemererwa n’amategeko ku buntu.

Raporo y’Igipimo cya Ruswa nto mu Rwanda ya 2024 yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI Rwanda), igaragaza ko ruswa nto yagabanyutse  ikagera kuri 18.5% ivuye kuri 22% yariho mu 2023.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kigamije kongera ubukangurambaga mu baturage, gukaza ingamba zo kubazwa inshingano mu bakora mu rwego rw’ubutabera, no kubaka inkingo zitarangwamo ruswa.

Insanganyamatsiko iragira iti: “Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Mukantaganzwa Domitille

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA