Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye Perezida Kagame kuba Abayisilamu batagihezwa mu gihugu cyabo nkuko byahoze mu myaka yahise aho bitwaga Abaswayire bakabuzwa no kwiga.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu gikorwa cy’ubusabane no kwishimira ibyagezweho cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, kikitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yagize ati: “Ibyo dushima ni byinshi cyane ariko ku isonga, Nyakubahwa Perezida, turabashimira agaciro mwaduhaye ubu ntabwo tukitwa Abaswayire dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro, turabashimira ku mwanya wanyu muduha bigaragaza agaciro muduha ku mwanya mwiza nk’uyu w’ubusabane.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya yakomeje ashimira imiyoborere myiza igaragarira mu bwisanzure idini ya Isilamu yagiye ihabwa bitandukanye n’ibihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nta kintu na kimwe bari bemerewe gukora ku mugaragaro.
Ati: “Turashima ubwisanzure dufite mu kwamamaza ubutumwa bwa Isilamu no kugaragaza ukwemera kwacu nta nkomyi. Turabashimira byimazeyo ko mwadukuye mu bwigunge muduha ikiruhuko rusange ku minsi mikuru ya kiyisilamu yombi umunsi wa Eidil-Fitri ari na wo mwaje kwifatanya na twe kwizihiza ndetse n’umunsi mukuru w’igitambo.”
Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yakomeje agaragaza ko bimwe mu by’abayisilamu bishimira harimo no kuba nta hezwa na rito bagikorerwa haba mu mashuri, mu nzego nkuru n’Iz’ibanze mu Rwanda, guhabwa serivisi nziza nko kuba barashakiwe indege ifasha abayisilamu kujya gukora umutambagiro mutagatifu nta handi baciye ari na byo bibafasha guhora bashishikajwe no kwiteza imbere.
Yakomeje agaragaza ko bafite ibikorwa by’itarambere nk’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda muri gahunda yo kubaka u Rwanda bifuza nk’Abanyarwanda. Avuga ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda urimo gukora imishinga itandukanye iganisha ku iterambere harimo “Islamic Cultural Hub”, uzaba urimo kubaka umusigiti wo ku rwego rw’Igihugu, kubaka ikicaro gikuru cya Islamu n’ibindi. Iki igikorwa cyateguwe ku nsangamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Abayislamu mu kubaka u Rwanda twifuza.”


