Inteko Rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yikomye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yibutsa ko u Rwanda atari insina ngufi, kandi ko mu nshingano bafite hatarimo kuba abavugizi b’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi babigarutseho ubwo bamaganaga umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU washingiye ku nyungu n’imyumvire y’ibihugu bisanzwe bifitiye u Rwanda urwango.
Ubwo basesenguraga uwo mwanzuro, bagaragaje ko ari ikimenyetso cy’agasuzuguro n’ubukoloni bushya, ndetse ko ubangamiye ubutabera n’ubusugire bw’u Rwanda.
Perezida Komisiyo y’Imiyoberere na Politiki muri Sena y’u Rwanda, Dr Usta Kayitesi wagejeje Raporo ya Komisiyo zihuriweho z’imitwe yimbi, kuri iki kibazo.
Yagize ati: “Bishingiye ku makuru abogamye adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki n’ibihugu bifitiye u Rwanda urwango.”
Depite Nizeyimana Pie yagize ati: “Abadepite b’u Burayi bafashe imyanzuro ku Rwanda no ku bihugu bya Afurika muri rusange. Nagira ngo nibutse EU ko u Rwanda rutakiri igihugu bakolonije. Ingabire ntabwo ari hejuru y’amategeko, kandi DALFA Umurinzi bavuga ko ayoboye, ntabwo ari ishyaka rya politiki ryemewe mu Rwanda.”
Depite Icyitegetse Venuste na we ati: “Ntabwo u Rwanda ari insina ngufi buri wese yacaho ikoma. Kuvuga ngo barekure Ingabire Victoire ni ibikangisho. Abanyarwanda ntabwo dutewe ubwoba na gato n’ibyo bikangisho, twahisemo kwigira no kwishakamo ibisubizo.”
Depite Mujawabega Yvonne na we yibukije EU amahame mpuzamahanga ashyiraho umurongo ugaragaza ko nta gihugu cyemerewe kwivanga mu miyoborere y’ikindi.
Ati: “Nta gihugu gikwiriye gushyira igitutu ku kindi, ahubwo buri gihugu gifite inshingano yo kwirinda kubangamira no kubahiriza ubwigenge bw’ikindi.”
Uwizeye Peelagie na we yagaragaje ko imyanzuro ya EU yuzuyemo amakosa n’ibinyoma, ati: “Nubwo bavuga ko Ingabire ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, amategeko yacu asobanura ko bose, abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa abaharanira uburenganzira bwa muntu, bareshya imbere y’amategeko.”
Yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 38 ryemerera buri wese uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko bikagomba gukorwa mu buryo buboneye, hatabangamiwe inyungu rusange z’Igihugu.
Depite Mukabunani Christine uyobora ishya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yasobanuye ko EU nta burenganzira ifite bwo kuvugira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo bashinzwe kutuvugira. Igihugu cyacu ni icyacu. Nta muntu wo hanze ugomba kudusaba aho tugomba guhagarara mu miyoborere yacu.”
Na ho Depite Tumukunde Aimée, yasobanuriye bagenzi be ko imyanzuro ya EU ari igisa n’ubukoloni bushya.
Yagize ati: “Ni uburyo bwo kugaragaza ipfunwe ibihugu bimwe bifite nyuma yo gutererana u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu babona igihugu cyacu cyiyubatse bakumva ishyari.”
Abadepite bose bahurije ku kuba uwo mwanzuro wa EU ushingiye ku makuru atari ukuri ndetse ko ugamije gusebya u Rwanda.
Bashimangiye ko imbabazi Ingabire Victoire Umuhoza yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zitigeze zishingira ku gitutu cy’amahanga, ahubwo zari mu bubasha bwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
Inteko y’Inteko Ishinga amategeko yatoye uwo mwanzuro wa Komisiyo za Politi n’Imiyoborere zihuriweho n’imitwe yombi, ikaba igiye kuwusuzuma, ukazashyikirizwa biriba.
Izo nzego zirimo Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Inama, Komisiyo n’Ibihugu bya EU.
Izashyikirizwa kandi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye, Loni, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi.