Nutemera gukorera ku gitutu ntituzakorana- Mugabe yinjiranye ingamba nshya muri FERWAFA
Amakuru

Nutemera gukorera ku gitutu ntituzakorana- Mugabe yinjiranye ingamba nshya muri FERWAFA

SHEMA IVAN

December 2, 2025

Umunyamabanga Mukuru  w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Bonnie Mugabe, uherutse gushyirwa kuri izo nshingano,  yasabye abakozi agiye kuyobora guhindura imitekerereze, abibutsa ko utazubahiriza inshingano no kwemera gukorera ku gitutu azirukanwa.

Yabigarutse ubwo yahererekanyaga ububasha na Mugisha Richard wari umaze amezi atatu muri izo nshingano, azifatanya no kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.

Mugabe yagize yagize ati’’ Kugira ngo tugera ku ntego zacu, ndabasaba ko duhindura imitekerereze yacu. Nahawe ubushobozi bwose ariko ntacyo nzabasha kugeraho na kimwe muri byo, igihe cyose nta bunyamabanga bukuru bukora neza. Ntahandi duteze gukura abandi kugeza igihe tuzashaka ibindi bisubizo tugakuramo abantu bose, tugashyiramo abandi bashya ariko aho si ho nshaka ko tugana.”

Rero muhindure imitekerereze, mutekereze ibintu binini kuko tugiye gukorere ku gitutu. Niba utiteguye gukorera ku gitutu ntabwo uri kumwe nanjye”.

Yakomeje avuga ko ikintu nyamukuru bafite ari uguteza imbere ruhago  asaba abari aho ko bagomba guhingura imikorere mu masaha ndetse n’iminsi kuko akazi ari kenshi cyane.

Ati “Ubucuruzi bwacu nyamukuru ni iterambere rya ruhago. Ni ubucuruzi bwa ruhago, kandi turi gutegura amarushanwa. Ndakeka ko ubu dufite amarushanwa 11, harimo Rwanda Premier League, si byo? Murumva akazi dufite.

Sinzi ubu uko bimeze ariko mu gihe cyashize, hari abantu batakoraga mu mpera z’icyumweru, bagakora kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu bakumva ko ibintu byose byarangiye, ntabwo bizakunda. Rero mukwiye guhindura imitekerereze kugira ngo twese tubashe kugera ku ntego dushaka kugeraho.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abantu bose kumemya inshingano zabo ariko cyane yitsa ku bashinzwe amafaranga abibutsa ko bagomba kugendera ku cyo amategeko n’amabwiriza bivuga kugira ngo bigendere ku murongo hirindwe amakosa ndetse n’amanyanga.

Yagize ati “Amakosa yabaye mu gihe cyashize cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga, n’uburyo amafaranga atangwa, umuntu ufite icyo ahuriraho n’ibintu byemeza amafaranga, ndabasabye, guhera uyu munsi, mwese mugomba kumenya inshingano zanyu kandi mugendera ku byo mategeko n’amabwiriza abasaba gukora. Nta nzira ngufi, nta kunyuranya n’ibiteganywa, bigomba kuba biri ku murongo kugira ngo tutagwa mu bibazo by’amanyanga.”

Bonnie Mugabe yasabye abakozi bafitanye ibibazo ko babikemura vuba bidatinze kuko gukorana n’umuntu mutumvikana cyangwa mudafitanye ubumwe ntacyo mwageraho uko byegenda kose kandi ntabwo yifuza kubyikorera.

Uyu mugabo si mushya muri FERWAFA kuko yahakoze imyaka irindwi, aho yatangiye ashinzwe itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo abifatanya no kuba ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA na CAF, aba no mu ishami rishinzwe amarushanwa.

Mugabe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Master’s Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba ari amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Bonnie Mugabe yasabye abakozi agiye kuyobora muri FERWAFA guhindura imitekerereze, abibutsa ko utazubahiriza inshingano azirukanwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA