Nyabihu: Ababyeyi barashima gahunda Nzamurabushobozi mu mashuri abanza
Amakuru

Nyabihu: Ababyeyi barashima gahunda Nzamurabushobozi mu mashuri abanza

KWIZERA JEAN DE DIEU

July 31, 2024

Mu Karere ka Nyabihu abarezi barishimira gahunda ya Leta Nzamurabushobozi yatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024.

Ababyeyi bafite abana batabashije gutsinda amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, barishimira gahunda bashyiriweho Nzamurabushobozi n’umwihariko wayo mu kubafashiriza abana.

Uwitwa Mukamana Adele ufite abana batatu biga muri gahunda Nzamurabushobozi yashyizwe mu mashuri abanza by’umwihariko mu cyiciro cya mbere cyayo, yavuze ko ayishimira cyane.

Ati: “Ni byiza ko abana bacu bahawe amahirwe yo kwiga muri ibi biruhuko kuko hari amasomo yabananiye. Ni intambwe nziza ya Leta mu kudufasha kuko nka njye nari mfite ubwoba bw’uko abana batatu bose bagiye gusibira ariko nzi neza ko aya mahirwe bahawe hari icyo asiga bungutse bigatuma bimuka.”

Nyiramajyambere Marie Claire utuye mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi, Umudugudu wa Kazibake avuga ko yakiriye neza iyi gahunda Nzamurabushobozi.

Ati: “Iriya gahunda nayakiriye neza cyane. Kugeza ubu umwana utarabashije gutsinda agiye kuzamuka, izabarinda kwirirwa bazerera, ibafashe kunguka ubumenyi bizatuma bimuka. Mbese ni nziza pe.”

Yakomeje agira ati:”Kuzamura abana bacu ni byiza cyane kuko nabonye banywa igikoma buri gitondo n’ibyo gufatisha, muri make navuga ko iyi gahunda ari nziza kuri twese kuko tuba tuzi ko bafashwe neza.”

Umwarimu witwa Ntakaziraho Alphonse wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku ishuri rya GS Mukamira, avuga ko ari byiza kuri we gufasha abana muri iki gihe cy’ibiruhuko ngo na cyane ko bizabafasha gukemura ikibazo cy’imvune bahuraga nazo mu masomo hagati.

Ati: “Nk’umurezi ubona amafaranga y’umushahara wa buri kwezi, ibi kubikora ni ngombwa cyane. Gahunda Nzamurabushobozi (Remedial Program) twarayihuguriwe kandi kuba abana bahari, natwe tukaba duhari twarabonye n’ikibazo aho kiri, ni byiza kuko bizadufasha kwirinda ko byazongera kuturushya nk’uko byaturushyaga mbere.”

Yakomeje agira ati: “Kubashyira mu byiciro byaraturuhije kuko mu isuzuma twabahaye twasanze hafi ya bose bari ku rwego ruri hasi ariko ni ugukora ibishoboka byose, nka mwarimu mfatanyije n’umubyeyi kandi bizagenda neza.”

Umwana witwa Manirumva Jean Pierre wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, akaba ari muri iyi gahunda Nzamurabushobozi yagize ati: “Mu ishuri bari kumfasha neza kuko imibare ni yo inanira cyane kandi kugeza ubu ndabona  biri kugenda neza. Abarimu bacu ntacyo nabashinja n’ababyeyi banjye bampa umwanya kuko na bo bifuza ko nakwiga.”

Yasabye bagenzi be batari baza kwiga, kuva mu byo barimo bakagana ishuri by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko.

Umuyobozi ushinzwe amasomo kuri GS Mukamira, Akimanizanye Annonciata yavuze ko gahunda Nzamurabushobozi izafasha abana gutsinda ikizamini kizagaragaza niba bashobora kwimuka.

Ati: “Iyi ni gahunda yatangijwe na Leta kugira ngo abatarabashije kwimuka bafashwe bave ku rugero bariho bazamuke. Abazabasha gutsinda ikizamini kibateganyirijwe nyuma yo kwiga kibazaba tariki 30 Kanama 2024, bazimuka.”

Ni ikintu cyiza twizeye ko kizatanga umusaruro muri rusange. Haba ku banyeshuri ndetse no ku barimu babo kuko bizaborohereza akazi mu mwaka ukurikira.

Vumela Makesha Jean Bosco Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe abarezi bafite bigisha abana, bazaba babashije kubaha ubumenyi bakeneye.

Ati: “Birashoboka rwose, kuko tuzabikesha abarimu. Twarabaganirije cyane mu bihe bahugurwaga kandi n’uyu munsi abo twaganiriye banyijeje ko bazabikora kandi abana bakazagera ku rugero nk’urw’abandi kandi birashoboka.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA