Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bamaze amezi agera kuri atandatu batabona amazi meza, nyuma y’uko amavomo amwe afunzwe ayandi akangizwa, biturutse ku kuba abari bashinzwe kuyacunga barayatereranye.
Umwe mu baturage bo muri uyu Murenge wahawe amazina ya Kabatsi yagize ati: “Twari dufite amavomo atwegereye, ariko ubu nta mazi tukivomamo. Iyo imvura iguye ni bwo tugira amahirwe yo kubona amazi, naho bitari ibyo tukagenda intera ndende tujya mu mirima y’icyayi, kuvoma mu miferege.”
Undi muturage wo muri uwo Murenge wahawe izina rya Mahoro avuga ko gukoresha amazi mabi bibagiraho ingaruka zikomeye ku buzima.
Yagize ati: “Amazi dukoresha si meza, kandi bituma abana n’abakuru barwara inzoka zo mu nda n’impiswi. Turasaba ko badusubiza amazi meza twari dufite, kandi iki kibazo tukivuze hashize amezi 6.”
Aba baturage banavuga ko amavomo amwe yibwe ibikoresho birimo inzugi n’amatiyo, bigatwarwa n’abashombabyuma, kubera ko nta muntu wari ugikurikirana imikorere yayo.
Umuturage wahawe izina rya Kagango yagize ati: “Abari bashinzwe amavomo barayaretse, nta n’uwongeye kuyitaho. Ni ho abashombabyuma bahereye bayiba, ubu amavomo yarangiritse, kandi byatugizeho ingaruka ku buzima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Nsengimana Jean Claude, avuga ko iki kibazo cy’abacunga amavomo bamwe muri bo bambuye WASAC bikabaviramo kuyata bakimenye.
Yagizi: “Ikibazo cyo kuba hari bamwe mu bari bashinzwe gucunga amavomo bakaba barambuye WASAC twarakimenye kuko byagize ingaruka ku baturage aho babuze amazi meza, ibi rero twabiganiriyeho na WASAC, mu minsi mike batubwiye ko amavomo azaba yamaze gusanwa, bakongera bakavoma amazi meza.”
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Nyabihu, Rubayita Gilbert, avuga ko amazi atabuze ahubwo ikibazo kiri mu micungire y’amavomo no kuba hari ayangijwe.
Yagize ati: “Ni byo koko mu Murenge wa Bigogwe hari uduce tumwe abaturage bongeye kuvoma amazi mabi, ariko si uko amazi yabuze. Abari bashinzwe amavomo barayatereranye, bituma yangizwa n’abacuruza ibyuma bishaje, n’abandi bagizi ba nabi.”
Yakomeje avuga ko WASAC yamaze gusura ayo mavomo ikaganira n’abayobozi b’Inzego z’ibanze, mu rwego rwo gushakisha abantu b’inyangamugayo bazongera kuyacunga, bahereye ku Midugudu.
Yagize ati: “Twemeranyije ko bitarenze icyumweru amavomo azaba yongeye gufungurwa, abaturage bakabona amazi.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kurinda ibikorwa remezo byabo no gutanga amakuru ku babyangiza, agaragaza ko abazafatwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

