Nyabihu: Abafata pansiyo ntibifuza kuraga abana babo igihugu kibi nk’icyo babayemo
Imibereho

Nyabihu: Abafata pansiyo ntibifuza kuraga abana babo igihugu kibi nk’icyo babayemo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 18, 2024

Bamwe mu bagize Umuryango Nyarwanda w’abafata pansiyo bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko batifuza ko ababakomokaho bazagira ibyago byo kubaho mu buzima bubi bakuriyemo bitewe n’imiyoborere mibi, bagasaba urubyiruko kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abo bageze mu zabukuru bafata pansiyo bavuga ko imiyoborere mibi yatumye bamwe bafata pansiyo imyaka yabo yararenze, abandi bagahinduza amazina kugira ngo barebe ko bakwiga.

Kanyabitatu Theoneste wo mu Murenge wa Kabatwa ari mu kigero cy’imyaka 70 avuga ko yahuye n’ihezwa rikomeye kandi bimugiraho ingaruka.

Yagize ati: “Rwose kuri ubu urubyiruko rwacu rufite Igihugu cyiza kubera imiyoborere idaheza nkanjye ndibuka ko nigeze gutsinda bakansimbuza undi, twe twakuriye mu bihe by’irondamoko, […..] ubu rero twagize amahirwe imiyoborere myiza iraza ari nayo mpamvu abana bari kuvuka ubu ibi batabizi, ibyo twakuriyemo ntibikwiye.”

Mukandoli Annoncita we asanga ababakomokaho badakwiye kumva hari uwabazanira amabi bakuriyemo.

Yagize ati: “Twakuriye muri gahunda mbi y’uturere n’ivangura ry’amoko, ukumva bamwe baratuvangura ngo abakiga, abanyendunga, ku buryo na twe ubwacu mu mabyiruka yacu twakuze tudakundana nk’Abanyarwanda, kuko umuntu yirebagaho we nabo yita ko bahuje ubwoko, ndasaba urubyiruko gukundana kandi natwe ubu duharanira ko ibyatubayeho bitazabageraho.”

Ayigihugu Jean de Dieu, we avuga ko n’ubwo yafashe pansiyo yayifashe arengejeho imyaka 5 kubera ko imyaka ye bwite y’amavuko byamusabye kuyihindura ndetse n’izina

Yagize ati: “Navutse mu 1945 ariko kugira ngo nige byambereye agatereranzamba narasibiye kugeza ubwo mpinduza byose, ari imyaka ari n’amazina ubu mu byangombwa nanditse ko navutse mu 1950, tekereza ubwo bukererwe bw’iyo myaka, nagombaga no gupfa ntabonye pansiyo.”

 Yongeyeho ati: “Maze gutsinda ivangura n’ihezwa byakomeje kunkurikirana ku buryo nageze ubwo nirukanwa nkajya kwiga muri Congo, nabwo uwo tunganya amashuri umushahara ntube umwe, ibyo twakuriyemo ni ingorane.”

Bamwe mu rubyiruko bagiranye ibiganiro n’abafata pansiyo bo mu Murenge wa Kabatwa bavuze ko bishimira aho u Rwanda rugeze bashingiye ku buzima bubi ababyeyi babo babayemo nk’uko Nkundimana Elyse abivuga

Yagize ati: “Numvise amateka u Rwanda rwabayemo aho Abanyarwanda babanaga mu macenga kugeza ubwo bicana, nareba uko tumeze haba mu mashuri, ku mirimo no kuba dutembera mu gihugu ntitubazwe ibyangombwa  kuri ubu mbona tubayeho neza, natwe twiyemeje guhangana n’abasebya u Rwanda mu buryo bwose cyane cyane ariko abanyura ku mbuga nkoranyambaga.”

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza gahunda Nziza ya Ndi Umunyarwanda urubyiruko barutoza indangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda harimo no kumenya guha agaciro abageze mu za bukuru.

Umuryango Nyarwanda w’abafata pansiyo (A.R.R) uvuga ko gahunda yo kuganiza urubyiruko bizatuma indangagaciro nyarwanda zikomeza gushyirwa mu bikorwa nk’uko Umubitsi wa A.R.R ku rwego rw’igihugu Kayitegeye Athanasie  abivuga.

Yagize ati: “Twatekereje ihuriro ry’abakuze n’urubyiruko kuko abakuze baba barabonye byinshi, iri huriro rikaba rije gukemura ibibazo birimo kumenya kwita ku bakuru kubera ko hari abakuze bari mu miryango bariho nabi kandi barabyaye, ubu rero twiyemeje kwiyegereza urubyiruko turutoza gukomeza kumenya ko abantu bakuze bakwiye kwitabwaho kandi bigenda bitanga umusaruro.”

Kayitegeye nawe ashimangira ko Urubyiruko rw’ubu rubayeho neza kandi rwavukiye mu mahoro

Yagize ati: “Mu myaka maze isaga 50 nakubwira ko ntabayeho mu mahoro kuko twigiye kandi dukurira mu buzima bubi burimo itotezwa, ku buryo no kwiga byabaga bigiye kuva mu ntara ujya mu yindi bidusaba kuba twatse uruhushya, bafite igihugu cyiza rero baharanire ko ibyabaye bitazongera.”

Iyi gahunda A.R.R ivuga ko yatangiye igerageza mu buryo urubyiruko rwakwita ku bakuze mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Gasabo no muri Bugesera kandi ngo bitanga umusaruro kuko urubyiruko rugendeye ku ndangagaciro za Ndi Umunyarwanda ndetse no kumva ko urubyiruko rwavukiye mu gihugu cyiza cy’amahoro n’umudendezo bita ku bakuze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Simpenzwe Pascal yavuze ko ari abakuze ari n’urubyiruko buzuzanya.

Ati: “Abakuze bakeneye imbaraga z’urubyiruko ndetse n’ibitekerezo byarwo. Urubyiruko narwo rukeneye ibitekerezo, ubunararibonye, … by’abageze mu za bukuru,ibi rero ni bimwe mu bizatuma koko urubyiruko rukomeza kumva ko umubyeyi ugeze mu za bukuru akwiye kwitabwaho. Tuributsa urubyiruko gukomera ku ndangagaciro na kirazira, z’umunyarwanda kandi bakarangwa na Ndi Umunyarwanda.

Yakomeje asobanura ko nk’ubuyobozi bafatanya n’abafata pansiyo bagakorana umunsi ku wundi, bakaganira ku mibereho yabo ku buryo igikorwa cyo gushyiraho ihuriro ryabo n’urubyiruko ari ingenzi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA