Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bakorera mu gasoko ka Mukamira barasaba ko kagurwa kugira ngo n’abakorera hanze y’ako babone uko bacuruza batabangamiwe n’imvura n’izuba.
Bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko babangamiwe n’ingano y’ako gasoko bahamya ko umubare w’abagakoreramo bafite ibisima urutwa cyane n’uwabakorera hanze yako ari na bo babangamirwa cyane mu gihe cy’izuba ryinshi no mu gihe cy’imvura.
Umwe mu bakorera hanze witwa Nyirahabimana Alphonsine avuga ko gukorera hanze kuri bo ari ikibazo kuko bituma batagura ubucuruzi bwabo asaba ko isoko rya kwagurwa. Ati:”Ubu ndimo gucururiza hasi kuko ntabwo dukwiriye mu kizu twese ubwo rero birasaba ko baryagura twese tukajya ducururiza ku bisima kugira ngo natwe twagure ubucuruzi bwacu”.
Uwiduhaye ucuruza ibirayi, nawe asaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwashaka uko bwagura aka gasoko kugira ngo buri wese ukoreramo abone igisima n’aho kubika imyaka ye atashye.
Ati: “Ubucuruzi bwanjye ni buto kubera ko iri soko ni rito mu buryo bwo gutandika urebye tuba twirundanyije, ubwo badufashije bakaryagura nabona aho ntandika hanini nanjye nkagura ubucuruzi bwanjye.”
Yakomeje agira ati: “Iri soko riramutse ryaguwe, natwe tukagura ubucuruzi, abakiliya bacu bajya baza guhaha bisanzuye.”
Yavuze ko rimufitiye akamaro gakomeye kubera ko ari ryo rimufasha gutunga umuryango we.
Umuyobozi w’iri soko Nyirabazimaziki Beatrice, avuga ko icyo basaba ari uko ubuyobozi bwa kubaka iri soko hakajyamo n’icyabacuruza imyenda kuko nabo bagenda biyongera hanze.
Ati: “Urabona uko isoko rimeze, ntabwo abacuruzi bakwirwamo kuko harimo abanyagirwa kubera ubuto bwaryo, mu dufashije mu kadukorera ubuvugizi bakadufasha bakaryagura hatabayemo abanyagirwa abandi batanyagirwa byagenda neza.”
Yakomeje avuga ko iri soko rifite abacuruzi 80, muri bo umubare munini ukaba ukorera hanze.
Ati:”Abakorera muri iri soko, basabira cyane abacururiza hanze kuko babona uko bajarajara iyo imvura yaguye cyangwa izuba ryavuye. Ubu rero turasaba ko iri soko ryakwagurwa mu bunini bwaryo”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko iri soko rizavugururwa ariko ko basaba abakoreramo by’umwihariko abacuruza imbuto n’imboga kugana irindi soko ryateguwe riri hafi y’ishuri rya Coding Academy muri uyu Murenge wa Mukamira.
Mukandayisenga Antoinette uyobora Nyabihu yagize ati: “Kariya gasoko kubatswe kagamije gufasha kugira ngo babone aho batandika gusa nk’uko bigaragara hariya hagenda haturwa bakiyongera.”