Nyabihu: Abakozi b’uruganda rw’icyayi basuye urwibutso rwa Ntarama
Imibereho

Nyabihu: Abakozi b’uruganda rw’icyayi basuye urwibutso rwa Ntarama

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 27, 2024

Ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi, abakozi barenga 60 b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama,mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bakurikije amateka avuga bahiboneye,nta wabashuka ngo ababwire ko Jenoside itateguwe.

Kuri uru rwibutso abenshi muri aba bakozi bari bagezeho bwa mbere dore ko baba ari bo na bagenzi babo barenga 4.500 bakorana muri uru ruganda, abarenga 70% ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwivugira ko, uretse mu mashuri no mu bihe byo kwibuka basobanurirwa aya mateka, amahirwe yo gusura inzibutso nk’izi z’amateka akomeye ya Jenoside, badakunda kuyabona.

Nk’uko babisobanuriwe na Ngombwa Evode,umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe kubungabunga uru rwibutso no gusobanurira abarusura amateka yarwo, ubugome bwagejeje kuri Jenoside muri aka gace bwahereye kera, ubwo ubuyobozi bubi igihugu cyagize, bwaciraga Abatutsi muri ibi bice, buhabatuza atari impuhwe, bugira ngo ahubwo bazahicirwe n’isazi yitwa Tsetse yari ihari, kandi uwo yaryaga yahitaga apfa.

Yavuze ko bahageze bayihanganiye babaho, nabi batotezwa, bavutswa uburenganzira hafi ya bwose burimo kwiga, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabasobanuriye ko urwibutso rwa Ntarama, rugizwe n’ibice 3 by’ingenzi,bibimburirwa na Kiliziya yari yahungiyemo cyane cyane abagore n’abana ubwicanyi butangiye, bahiringiye gukira kuko hanze yayo bicwaga cyane. Ifatanye na Sakarisitiya( urwambariro rw’abapadiri n’abafasha babo), yahungishirijwemo abari bakomeretse n’abandi baza guhungiramo, ubu ikaba igaragaramo amakayi, ibitabo n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri bari bahunganye, bumva bizoroha bagasubira kwiga. Hari na bimwe mu bitabo by’abapadiri.Ati’’ Igice cya 2 ni icy’aho abana bigiraga inyigisho za Kiliziya ( Sunday school),n’igikoni batekeragamo. Aho abana bigiraga ni ho hari hahungishirijwe ababyeyi batwite, bahicirwa urubozo babanje kubafata ku ngufu, kubica urw’,agashinyaguro n’ibindi bibabaza umutiima. n’umubiri.”

Yarakomeje ati’: “Hanagaragara inkuta abana bakubitwagaho n’ubu ibizinga by’amaraso biracyaziriho. Icyo gikoni ni cyo abasaza n’abakecuru bari barimo, abicanyi babasangamo,bafata matora bari bazanye bazibashyira hejuru barabatwika.’’

Avuga ko igice cya 3 kigizwe n’ahashyinguye imibiri irenga 6.000, irimo irenga 5000 y’abahiciwe n’indi irenga 1000 y’abiciwe ahandi harimo n’inkengero z’aha ku kiliziya. Bishwe n’interahamwe zaturukaga hafi yayo n’ibice bya kure ya Ntarama.

Mu ijambo ry’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyabihu,Nishimwe Samuel wari wabaherekeje,yashimiye by’umwihariko ubuyobozi bw’uru ruganda rwatekereje kuzana abakozi barwo gusura uru rwibutso cyane cyane ko Ntarama ari hamwe mu hafite amateka y’igihe kirekire ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko n’uko kuhabacira mu myaka ya za 1960, bari muri uwo mugambi mubisha.

Yavuze ko aya mateka bahiboneye afitanye isano ikomeye cyane n’Akarere ka Nyabihu, cyane cyane ko abari abayobozi b’igihugu ku ngoma ya Habyarimana, na we arimo bagatekereza, bagategura, bakanashyira mu bikorwa Jenoside,bavukaga mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi, igice kinini kikaba ari aka karere ka Nyabihu.

Ati: “Abenshi inkomoko yabo ni Nyabihu. Uruganda rwubatse mu Murenge wa Karago mu yari Komini Karago yavukagamo.Habyarimana na Col Théoneste Bagosora ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside.

Iruhande rwaho yari Komini Giciye yavukagamo umugore wa Habyarimana n’abandi banyapolitiki benshi bari bakomeye.

Nyabihu rero yakongeje Jenoside ikwira igihugu cyose ari ho iturutse, ari yo mpamvu y’ihura ry’aya mateka.’’

Yakomeje agira ati: “Abahakorera n’abahatuye bakwiye kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakwiriye igihugu cyose ihaturutse,bakanamenya abayigizemo uruhare bahakomoka, bigatuma cyane cyane urubyiruko rwaho rufata ingamba zo kutazongera gutuma akarere kabo kaba icyo cyanzu cyane cyane ko na Dr Léo Mugesera wavugiye ku Kabaya n’ubundi mu yari Gisenyi ko bazanyuza Abatutsi mu migezi yaho bakagera aho baturutse muri Ethiopia yari uwo muri Ngororero ihana imbibi na Nyabihu.’’

Yasabye urubyiruko rwirebeye aya mateka guharanira ko atazasubira ukundi.

Iraguha Innocent w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Karago yashimiye uru ruganda rwabazanye gusura aya mateka yaherukaga mu ishuri.

Ati’’ Gusura inzibutso nk’izi ni byiza cyane kuko ntahanye ibitekerezo bishya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo nasize ndabibasangiza, buri wese azakore ibishoboka byose ahagere abyirebere, anafate ingamba nk’izo nafashe ko ntawanshuka ngo Jenoside ntiyabaye.’’

Niyonsenga Béatrice w’imyaka 26 na we wo muri Karago, yavuze ko yababajwe cyane no kubona inkuta bakubitagaho abana, n’ubu amaraso akaba akizigaragaraho, aboneraho kugaya cyane abagore n’abakobwa bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: ” Nabonye aho impinja zahondaguriwe ku nkuta numva mbaye ukundi. Biteye agahinda cyane. Amahirwe ni uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe ingamba zikomeye ko bitazongera ukundi. Natwe nk’urubyiruko rw’ibitekerezo bizima ni zo ngamba dufite.’’

Sibomana Jean de Dieu w’imyaka 50 yavuze ko nubwo ayo mateka bayabayemo,iyo basuye urwibutso bongera kuyumva neza, akaba ari yo mpamvu gusura inzibutso n’abakuze bibareba.

Ati’’ Ndashishikariza abakuze gusura inzibutso cyane cyane nk’uru rwa Ntarama rufite aya mateka ashinze imizi mu bihe bya kera. Jenoside yarateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abanyapoliti babi barimo abenshi b’iwacu i Nyabihu, ariko nk’ababyeyi tuzakomeza gutoza abana kutazemera uwabashuka ngo abasubize muri Jenoside ukundi.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Nahayo Philippe yavuze ko kimwe mu byatumye rubazana i Ntarama ari amateka bahuriyeho, kuko mu Batutsi baciriwe mu bice byinshi by’u Bugesera mu myaka ya za 60 harimo n’abakuwe i Nyabihu.

Ati: “Bakuwe i Nyabihu n’ubuyobozi bubi, bubazana ino ngo bicwe. Aha rero hafitanye amateka akomeye cyane na Nyabihu, uhereye muri iyo myaka kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamwe aha ni mu bisekuru byabo, baba bagomba kumenya neza n’ubugome ba sekuru babo bahakorewe.’’

Avuga ko kuba abenshi ari ubwa mbere bari bahageze byatanze ubutumwa bukomeye cyane, avuga ko nubwo kwibukira mu kigo rukana ku bakozi ari byiza, ariko gusura inzibutso ari byiza cyane kugira ngo amateka bayirebere, babwirwe ibyo birebera. Umwaka ushize basuye urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, bakazanakomereza ku zindi nzibutso kuko babona bitanga umusaruro cyane.

Uwo muyobozi avuga ko uruganda ayoboye rwigeze kugira umuyobozi utaragiraga Umututsi n’umwe aha akazi, n’abahakoze ahari bakaba ari nk’abamucaga mu jisho, bakaba bagikusanya amakuru ngo hamenyekane niba hari uwarukoragamo wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA