Nyabihu: Abana 60 biga mu ishuri rimwe bahangayikishije abarezi
Amakuru

Nyabihu: Abana 60 biga mu ishuri rimwe bahangayikishije abarezi

KWIZERA JEAN DE DIEU

September 12, 2024

Mu gihe gahunda ya Leta mu mashuri abanza ari ukwiga ingunga imwe, mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Rega Catholic mu Karere ka Nyabihu bo ngo ntabwo bibakundira kubera umubare w’abana 60 biga mu ishuri rimwe bikabangamira imyigire yabo ndetse n’imyigishirize y’abarezi.

Umurezi witwa Karinijabo Rugema wigisha mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kuri iryo shuri, yabwiye Imvaho Nshya ko babangamiwe n’umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kuko abona bibangamira gahunda ya Leta yo kwigira ingunga imwe (Single Shift). 

Ati: “Muri iki kigo haracyari ikibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri bikaba bituma abana batiga rimwe nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya.”

Sebugeme Mathias, mugenzi we wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, na we avuga ko agorwa no kwigisha abana basaga 60 babyiganira mu ishuri rimwe.

Ati: “Hano dufite ikibazo cy’abana benshi biga mu ishuri rimwe kuko bituma tubura uko tubafasha mu buryo bwiza. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi k’ubuyobozi kugira ngo butwongerere ibyumba abana twigisha babashe kwisanzura no gutsinda bizamuke.”

Umuyobozi wa GS REGA Catholic Cyimana Mathias, ahuza n’abarimu be na we akagaragaza ko umubare w’abana benshi mu ishuri ari ikibazo kibakomereye ku buryo ngo bituma abana biga batisanzuye.

Vumela Jean Bosco, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagiye kugikoraho, ku buryo mu gihe cya vuba haratangira kubabwa ibyumba by’amashuri 17.

Ati: “Ni byo rwose icyo kibazo twarakimenye ndetse tukanakora ubuvugizi, mu gihe cya vuba rero haratangira kubakwa ibyumba 17 by’amashuri bisanga ibihari kugira turebe ko abana bakomeza kwiga neza batabyigana.”

Ubusanzwe gahunda yo kwiga ingunga imwe yaje igamije gufasha abana kwiga rimwe, bagahabwa uburezi bungana ndetse n’isuzuma bahawe rikaba ari rimwe.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Leta y’u Rwanda yubatse ibigo by’amashuri byaje byiyongera ku byari bisanzwe nk’aho mu 2021 hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 22 500 kandi gahunda yarakomeje kugeza n’uyu munsi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA