Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu, bashinja ba Mudugudu kuba babaka ruswa mu gihe bagiye kwaka serivisi ndetse no kugira ngo bahabwe inkunga baba baragenewe n’Umukuru w’Igihugu.
Aba baturage bavuga ko ikibazo kiri cyane kuri Gahunda ya Girinka kimwe n’inkunga y’abahuye n’ibiza nk’uko Rulinda Jean Bosco wo mu Kagari ka Nyaritembe, Umurenge wa Rugera yabitangarije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Twebwe twarumiwe niba abaturage bo mu Murenge wa Rugera turi mu Rwanda, Mudugudu hano aba ameze nk’umuntu uri mu gahugu ke. Na we se Mudugudu wa hano kugira ngo ubashe kuzamura itafari ubanza ku mugeraho ukamuha inzoga bita iy’ipembe, waba udashaka kuyimuha kandi uba wubatse ahakwiye guturwa agahita ayisenya ngo ntihakwiye kubakwa; wamubaza aho gutura ukaba ukoze ikosa rikomeye cyane ugatangira guhigwa yewe ni byinshi ba Mudugudu hano baradukandamiza”.
Yongeyeho ati: “Buriya kugira ngo uhabwe inka muri gahunda ya Girinka ku bijyanye no gutanga akantu (ruswa), ibiciro bigenda bizamuka bitewe n’isano ufitanye na Mudugudu nk’iyo ntacyo mupfana akwaka ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda. Mbwira rero kuba uhawe inka kubera ko utishoboye akakwaka ayo mafaranga yose ku nka ugiye korozwa na Perezida Paul Kagame. Ikigusetsa ni uko tubibwira ba Gitifu ntibagire icyo bakora, ugasanga Mudugudu yagize abaturage nk’akarima ke, ibi bintu byo kwitura bajye babizanamo inzego z’umutekano”.
Niyorugero Marie Gorette wo mu Murenge wa Shyira na we ashimangira ko ruswa kuri ba Mudugudu hari ubwo na ba Gitifu b’Utugari kugeza ku Murenge byose biba babirebera ntibakebure ba Mudugudu.
Yagize ati: “Ndakumenyesha ko Mudugudu ari nk’Imana mu bwatsi bwe, kuko akora ibyo ashaka tekereza kugira ngo bigaragare ko inzu yawe yagiye mu biza; Mudugudu agukure ku rutonde rw’abakwiye inkunga usange umuntu wo mu misozi hejuru umeze neza aje ku rutonde kubera ko ngo utemeye kugabana na Mudugudu inkunga y’ibiribwa.”
Yakomeje avuga ko ngo umuntu agere ku burenganzira bwo kubona nk’inkunga ya Shishakibondo bisaba kuba watanze akantu kimwe n’amafaranga Perezida Kagame yageneye abageze mu za bukuru hari akantu ugomba kugenera Mudugudu bitaba ibyo ubutaha ugakurwa ku rutonde.
Guverineri w’Intara y’Ibirengerazuba Dushimimana Lambert, avuga ko Umuyobozi urenganya abaturage kubera ko abashakamo ruswa akwiye kuva kuri uwo mwanya.
Yagize ati: “Mu by’ukuri hari indangagaciro zikwiye umuyobozi, kandi Umuyobozi ugomba kumva ko abereyeho umuturage, iyo rero umuturage agenewe ibintu umuyobozi ntabimuhe cyangwa se akabimuha agombye kugira icyo atanga ubundi uwo nguwo ntiyari akwiye kuba umuyobozi.
Ubu rero [….] tugenda twibutsa abayobozi b’Uturere kongera kwibutsa bariya bayobozi begereye abaturage ko bakwiye guhagarara mu nshingano zabo, bumva akababaro k’umuturage, turabishyiramo imbaraga rero kugira ngo umuyobozi abazwe inshingano ze.”
Guverineri Dushimimana Lambert, akomeza avuga ko bidakwiye ko Umuyobozi abangamira abaturage aha n’aha kubera amakosa ye akagororerwa kwimurwa.
Yagize ati: “Hari abaturage twaganiriye na bo ukabona Umuyobozi aravuze abaturage bariyamiriye, buriya rero iyo Umuyobozi avuze umuturage agatera induru haba hari ikibazo, aho kugira ngo Umuyobozi akose agororerwa kwimurirwa ahandi akwiye kugenda hakaza ababishoboye.”
NGABOYABAHIZI PROTAIS