Nyabihu:  Babiri bafatanywe amajerikani 78 y’inzoga itemewe yitwa Kinyundo
Imibereho

Nyabihu:  Babiri bafatanywe amajerikani 78 y’inzoga itemewe yitwa Kinyundo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 14, 2024

Semagori Pierre Claver utuye muri santere y’ubucuruzi ya Seshwara, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aho acururiza inzoga muri iyo santere hasanzwe amajerikani 21 y’inzoga itemewe yitwa Kinyundo.

Abandi bafashwe ni Uwimana Patrick wafatanywe amajerikani 57 y’iyo nzoga atabwa muri yombi, bombi  bwari ubwa 2 bibabaho, umwe hatarashira ibyumweru 2 anaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda 100 000

Umwe mu bacururiza kuri iyo santere y’ubucuruzi wavuganye n’Imvaho Nshya, yavuze ko abo bagabo bari basanzwe bazana izo nzoga rwihishwa mu masaha y’igicuku bakazipakurura bakazihunika mu bice by’inyuma by’inyubako bacururizamo, bakajijisha imbere bakahashyira inzoga zisanzwe, ku buryo uje agira ngo ni zo zihari gusa, izo zitemewe bakaziranguza.

Ati: “Bamaze kumenya ko  byamaze kumenyekana iminsi n’amasaha y’igicuku  bazizaniraho, bikavugwa ko bazikura mu Karere ka Gakenke mu majyaruguru, ariko tutaramenya neza Umurenge n’Utugari zengerwamo, cyane ko uriya Uwimana  Patrick we anatuye mu Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage akaba ari bo batanze amakuru.”

Mugenzi we utuye muri iyo santere y’ubucuruzi yabwiye Imvaho Nshya ko izo nzoga zamenwe.

Ati: “Izo nzoga ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bukizibona zahise zimenwa. Hamenwe amajerikani 78 agizwe na litiro 1 560 za biriya biyoga bigiye kutumarira abantu, kuko uwabinyoye n’ubwo ryaba icupa rimwe no kugenda bitangira kumunanira, ikibabaje kikaba ko n’abagore n’urubyiruko babyirohamo, bakandavura cyane.”

Bahuriza ku gusaba ubuyobozi guca iyi nzoga kuko n’urugomo rukorerwa muri santere z’ubucuruzi z’aka karere ahanini ruyiturukaho, bakayikundira ko ngo ihendutse kuko igicupa kimwe ari amafaranga 300.

Abaturage bavuga ko iyo nzoga itabura kugwa anabi abayinywa kuko ngo ari isukari bavanga n’amatafari ahiye bahondagura, bagashyiramo ibitubura n’ibindi batazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc, yabwiye Imvaho Nshya ko bafashwe ku makuru yari amaze iminsi abatangwaho n’abaturage, bari bamaze iminsi binubira ko zituma abazinyoye biroha mu byaha birtandukanye.

Ati’’ Kubafata byaratugoye cyane kuko bamenye ko bacunzwe batangira guhindagura iminsi yo kuzizana,iminsi  abaturage batubwiye tukabacunga ntibaze,ariko dukomeza kubabacugisha  kugeza tuzifashe.

Avuga ko Semagori bamubuze, bikavugwa ko yaba yazihagejeje akajya ku wundi mugore we kuko afite 2,

Uwimana Patrick we bamusangayo, abanza kwanga gukingura ashaka kurwanya inzego, aho bigeze arakingura arafatwa n’izo nzoga ziramenwa. Bombi bakaba bagomba kubibazwa cyane cyane ko byari ubwa kenshi bazifatanwa,atari ubwa mbere.

Niyonsenga yabwiye Imvaho Nshya ko uburyo yabonye iyo nzoga, nta buryo itagira ingaruka mbi ku baturage, zaba iz’ubuzima cyangwa iz’ubukungu.

Ati: “Kinyundo uko nayibonye ni inzoga mbi cyane, isa nabi kuko usanga bimwe ari umukara utamenya ibyo ikozemo, ikanagira impumuro mbi, mu gihe inzoga isanzwe yo iba isa neza. Twazimennye amajerikani 78, agizwe na litiro 1 560, tugashimira cyane abaturage baduhaye ayo makuru, tunabasaba gukomeza kuyatanga aho bayikeka hose igacika burundu muri aka Karere.”

Yavuze ko uwabuze akomeza gushakishwa kugeza na we afashwe bagahanwa, akavuga ko ari igikorwa bashyizemo imbaraga cyane ngo zicike burundu kubera ingaruka mbi zazo mu bazinywa zinagera no ku batazinywa.

Yanasabye abaturage banywa inzoga kunywa inzoga nziza zitabagiraho ingaruka, bakanywa nke zitabakoresha amakosa, byaba ngombwa bakazireka ariko ntibakomeze kwangiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi kubera ko inzoga nk’izo batazi aho zikorerwa, ibyo zikorwamo n’ubuziranenge bwazo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA