Nyabihu: Barifuza ko Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe cyahindurwa ibitaro
Amakuru

Nyabihu: Barifuza ko Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe cyahindurwa ibitaro

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 13, 2026

Abaturage bagana  ikigo Nderabuzima cya Bigogwe giherereye mu Karere ka Nyabihu barifuza ko cyahindurwa ibitaro, kubera ubwinshi bw’abakigana n’uko hari serivisi z’ubuvuzi badahabwa, bikabasaba kujya kuzishakira kure.

Iki cyufuzo cyanatanzwe n’abaturage mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20 mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Iki kigo nderabuzima gihurirwaho n’abaturage benshi bo mu Mirenge itandukanye, ndetse n’abaturuka mu Turere duturanye n’Akarere ka Nyabihu.

Gihabwa abarwayi n’ibigo nderabuzima bitandatu byo mu Karere ka Nyabihu, bigatuma umubare w’abakigana urushaho kwiyongera, serivisi zigatangwa bigoranye kubera ubwinshi bw’abarwayi.

Kugeza ubu, iki kigo gifite abaganga batanu, mu gihe ubusanzwe ibigo nderabuzima bidakunze kugira abaganga. Nubwo bimeze bityo, ubwinshi bw’abarwayi butuma serivisi zitangwa zitihuta uko bikwiye.

Nyiramugisha Eugénie, utuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, avuga ko akora urugendo rurerure aza gushaka serivisi kuri iki kigo nderabuzima kuko ari ho abona nibura ubuvuzi bumwegereye.

Yagize ati: “Iyo ndwaye mpitamo kuza hano mu Bigogwe kuko kujya kwivuriza i Rubavu binsaba gutega imodoka kandi nta bushobozi mba mfite. Hari igihe nsiba kujya kwivuza kubera kubura amafaranga y’urugendo. Iki kigo kibaye ibitaro byuzuye, byadufasha cyane kuko twabona serivisi zose hafi.”

Nahimana Jean de Dieu avuga ko kujya kwivuriza mu Bitaro bya Rubavu cyangwa i Musanze ari kure cyane, bityo bakifuza ko Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe cyahindurwa ibitaro kugira ngo babone serivisi zihuse kandi zuzuye.

Yagize ati: “Dukeneye serivisi zirimo iz’ububyaza zinoze, harimo iz’amenyo, kubagwa indwara zitandukanye ndetse no kwita ku bana bavukanye ibibazo nko kudahumeka neza nyuma yo kuvuka. Hari serivisi tudahabwa kandi ari ingenzi, tukazigeraho bitugoye.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe, Dr. Mfashingabo Martin, avuga ko guhindura iki kigo ibitaro byatuma cyongererwa abakozi n’ibikoresho bijyanye n’umubare munini w’abakigana.

Yagize ati: “Iyo ugiye kureba imiterere y’iki kigo cyacu, twemerewe ababyaza bane gusa. Ariko umubare w’ababyarira hano ni munini ku buryo hari n’ababyazwa n’abaforomo. Mu gihe cyahinduka ibitaro, umubare w’ababyaza n’abandi bakozi wakwiyongera, bigafasha gutanga serivisi zinyuranye kandi zujuje ibisabwa.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, na we ashimangira ko Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe kiri mu byakira umubare munini w’abarwayi urenze ubushobozi bwacyo, ndetse ko inyubako zacyo zishaje.

Yagize ati: “Ibitaro bya Bigogwe byakira abantu benshi barengeje ubushobozi bwabyo, kandi inyubako zabyo ni iza kera. Bikeneye kwagurwa, gusanwa no kongererwa ubushobozi kugira ngo umuturage abone serivisi mu gihe gito kandi ahantu heza.”

Yakomeje avuga ko hari ibigo nderabuzima bitatu mu Rwanda byakira abarwayi benshi kurusha n’ibitaro bimwe na bimwe, birimo Bigogwe, Rutare na Ngeruka, kandi ko hari gahunda yo kubitegura kugira ngo bihindurwe ibitaro.

Yagize ati: “Mu kugabanya uburemere bw’iki kibazo, ibi bigo byahawe abaganga bo kubifasha kwita ku barwayi. Nka Bigogwe ifite abaganga batanu, kandi murabizi ko ibigo nderabuzima bidakunze kugira abaganga.”

Imibare igaragaza ko buri kwezi abarwayi bivuza bataha bari hagati ya 3 000 na 4 500, mu gihe abagore bagera kuri 250 bahabyarira buri kwezi.

Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe ni kimwe mu bigo nderabuzima 17 biri mu Karere ka Nyabihu, aka Karere kakaba gafite Ibitaro by’Akarere bya Shyira bimaze imyaka isaga 20 bitanga serivisi.

Uretse kuba iki kigo ari gito, inyubako zacyo na zo bigaragara ko zidasubiza ibyifuzo by’igihe n’umubare w’abagikenera.

Abagana Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe bavuga ko serivisi zo kubyara zizagenda neza nigihindurwa ibitaro
Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe cyakira abasaga 3 000 mu kwezi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA