Abanyabukorikori bakorera mu Gakiriro ka Jenda gaherereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko batewe impungenge n’icyemezo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe cyo gufunga aka gakiriro by’agateganyo kubera ikibazo cy’umwanda uharangwa.
Abaturage basanga aho gufungirwa Agakiriro, Akarere gakwiye kubafasha kubona aho bavidurira imyanda y’imisarane bakareka kuyivanga n’amabarizo cyangwa indi ibora n’itabora.
Abo banyabukorikori, barimo ababaji n’abacuzi, bavuga ko gufungwa kw’aka gakiriro kwabagizeho ingaruka zikomeye zirimo igihombo n’ibibazo by’imibereho, kuko bamaze ibyumweru bibiri badakora, bigatuma batabona amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Nshimiyimana Jean Claude, umubaji ukorera muri aka gakiriro, yagize ati: “Tumaze iminsi tudakora kandi twari dufite abakiliya baduhaye avanse. Ubu baratubaza ibikoresho byabo nk’ibitanda n’intebe, nyamara ntidufite aho dukorera. Biduteye ipfunwe n’ikimwaro kandi ni igihombo gikomeye.”
Akomeza avuga ko abenshi muri bo bari basanzwe bizigamira mu matsinda, ariko ubu bikaba byarahagaze burundu.
Yagize ati: “Nta kazi, nta mafaranga, ntitubasha kuzigama. Hari n’abageni bitegura kwimuka mu ngo nshya, ibikoresho byabo bari baraduhaye ngo tubakorere biheze mu gakiriro kuko nk’umugeni wakoresheje igitanda cye se ubu ntitumuhemukiye bitaduturutseho?”
Sindayigaya Eliab, umwe mu bacuzi bakorera muri aka Gakiriro, avuga ko nubwo hari ikibazo cy’umwanda, giterwa ahanini n’ibura ry’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Ni byo koko hari umwanda wagaragaye, ariko ukomoka ku kuba nta hantu hateguye ho kuvidurira imisarane. Tuvidurira ahatandukanye, bigatuma umwanda w’imisarane uvangwa n’amabarizo.”
Avuga ko babayeho mu buryo bwo kwihangana kubera kubura ubuyobozi bubafasha kubona aho bajugunya imyanda.
Yagize ati: “Nta kimpoteri dufite, nta mapave, nta n’ibikoresho byo gushyiramo imyanda. Twagerageje uko dushoboye, ariko ubushobozi ni buke, ku buryo twagera ku rwego rw’isuku ubuyobozi bwifuza.”
Habimana Eric waje guca inshuro avuye mu Karere Rutsiro, avuga ko gufungwa kw’aka gakiriro kwamusize mu gihirahiro kuko yari amaze gufatisha, aho yakoraga ubukorikori butandukanye.
Yagize ati: “Naje hano gushaka akazi ngo mbashe kwibeshaho, none maze icyumweru ntacyo nkora. Nta n’aho nshobora gusubira kuko nari maze gutanga amafaranga yo kugura ibikoresho ndetse n’icumbi nari narishyuye.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Pascal Simpenzwe, yemeza ko aka gakiriro kafunzwe by’agateganyo hagamijwe gushishikariza abakoreramo kugira isuku.
Yagize ati: “Ni byo koko kugeza ubu agakiriro ka Jenda karafunzwe by’agateganyo. Icyatumye tuhafunga ni umwanda muri rusange, kuko wasangaga imyanda bayijugunya aho babonye hose.”
Yakomeje asobanura ko basabye abakoreramo ibisabwa byoroshye.
Ati: “Twabasabye gushaka ibikoresho bashyiramo imyanda nka pubelles, kugirana amasezerano na kompanyi itwara imyanda kuko nta kimpoteri giteganyijwe ku gakiriro, no kujya bakubura aho bakorera. Ibijyanye n’amarangi n’amapave, Akarere kazabyikorera.”
Yongeyeho ko nibamara kwikosora no kubahiriza ibyo basabwe, bazahita bafungurirwa imirimo yabo, ariko ko mu gihe batarabikosora batazemererwa gukora.
Mu gihe impande zombi zemeranya ku kamaro k’isuku, abanyabukorikori ba Jenda bifuza ko habaho ibiganiro byimbitse hagati yabo n’ubuyobozi hagashyirwaho ibisubizo birambye byubaka isuku n’imibereho myiza kuri bo bagahesha ishema Akarere kabo.
