Nyabihu: G.S Rega barataka gukora urugendo bajya ku bwiherero bushaje butanafunze
Uburezi

Nyabihu: G.S Rega barataka gukora urugendo bajya ku bwiherero bushaje butanafunze

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 26, 2024

Urwunge rw’Amashuri rwa Rega (GS Rega), riherereye mu Kagari ka Rega, mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu, kugira ngo ugere aho ryubatse ni ibilometero 6, uvuye ku muhanda Musanze –Rubavu, abiga n’abakora muri iki kigo bavuga ko babangamiwe no gukora urugendo bajya ku bwiherero buri inyuma y’ikigo hakiyongeraho no kuba bushaje.

Umwe mu banyeshuri biga kuri iryo Shuri Imvaho Nshya yahaye izina rya Uwamahoro Alice, kubera umutekano akaba yiga mu mwaka wa 4 ishami ry’ubuhinzi avuga ko babangamirwa no gusohoka mu kigo bagiye kwiherera ku bwiherero buri inyuma y’ikigo

Yagize ati: “Rwose iki kibazo kiratubangamira cyane ni gute ikigo cyubatse mu buryo bwa kijyambere ariko, tugakora urugendo tujya kwiherera ku gasosi, mvuze ku gasozi kubera ko nyine tuba twasohotse mu kigo.”

Yongeyeho ati: “Icyo kibazo rero hiyongeraho ko  bunashaje, inzugi zashizeho iyo twagiyeyo turi benshi hari abakubwa bakemera kubikora n’abagenzi bo ku muhanda bamureba mbese ni ku karubanda, turasaba inzego bireba kuko niba barubatse aya mashuri ntibyananirana kubaka ubwiherero.”

Umwe mu barezi bo kuri iki kigo cya GS Rega, yabwiye Imvaho Nshya ko ngo hari ubwo umwarimu asohoka mu kigo agiye gushaka ubwiherero, umuyobozi w’ishuri akaba yamubaza aho agiye

Yagize ati: “Hano namwe uko mwabyiboneye dufite ikibazo cy’ubwiherero ntabwo ndi umuvugizi w’ikigo, ariko nanone ntibyatubuza kuvuga ibyo tubona, hari ubwo mwarimu ashobora kuva mu ishuri nabwo akoze urugendo ajya kwiherera, umuyobozi akikanga ko yenda ataye akazi rwose ubwiherero buve mu muhanda, buve inyuma y’ikigo, kuko ari twe ndetse n’abanyeshuri turabangamiwe”.

Uyu murezi kimwe n’abanyeshuri icyo bahurizaho ngo ni uko bashingiye ko ubu bwiherero buri ku muhanda ngo basanga ari ubwiherero rusange ikigo gihuriyeho n’Akarere

Yagize ati: “Ubu bwiherero hari ubwo abanyeshuri bajya kwiherera bagasanga abaturage na  bo batonze umurongo cyane cyane nko ku minsi y’isoko, ikindi ni uko bintu byo gusangira ubwiherero bikurura umwanda cyane kuko usanga banduje ubwiherero nko mu gitondo usanga imyanda ipakiye hejuru, ibi bizihutisha indwara z’umwannda cyane ku baturiye iki kigo kuko amasazi ava hano ntiyabura kujya mu ngo z’abaturage”.

Musabimana Odette ni Umuyobozi wa GS Rega, avuga ko ikibazo cy’ubwiherero kizwi ndetse ko inzego bireba zirimo gushaka igisubizo

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwiherero hano kirahari kandi bigaragarira amaso, kandi sinahakana ko hatari ubwiherero buri inyuma y’ikigo, gusa ikigo NESA cyatwijeje ko mu minsi iri imbere bazaba batwubakiye ubwiherero ubwo rero ni bwo na buriya buzashakirwa ahantu mu kigo abana n’abakozi bakareka kujya mu bwiherero buri inyuma y’ikigo.”

Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe ashimangira ko bazi neza ko GS Rega ifite ikibazo cy’ubwiherero, ariko ngo mu minsi iri imbere bazashaka uburyo bwo kubaka ubwihero kuri kiriya kigo.

Yagize ati: “GS Rega ni ikigo tuzi neza ko gifite ikibazo cy’ubwiherero kuko urebye n’umubare w’abanyeshuri ntabwo uhura n’ubwiherero bakenera, kandi namwe mwabyiboneye ko ari ikigo kinini hepfo no haruguru y’umuhanda, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka rero ku ngengo y’imari nibidushobokera no kuri GS Rega tuzongera umubare w’ibyumba n’ubwiherero cyane ko hari n’ubwiherero bushaje kandi bigaragarira amaso, iki kibazo kituraje inshinga.”

GS Rega n’kigo cya ADEPR TSS gikora ku bufatanye bw’amasezerano ya Leta (TSS), kigizwe n’amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye y’icyiciro rusange, hakaba ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubuvuzi bw’amatungo kikaba gifite abanyeshuri bagera ku 1 200 ni ikigo cyubatswe mu myaka ya 1985, ariko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiye yagura inyubako buhoro buhoro.

TANGA IGITECYEREZO

  • Nzabonimana
    April 26, 2024 at 11:13 pm Musubize

    Murabesha aha ntabwo ari muri kabatwa ni muri bigogwe Kandi buriya bwiherero ntabwo bugi koreshwa bafite ubusha ahubwo muzaze mbahe inkuru ifatika

  • NIYONKURU Oliver
    March 7, 2025 at 1:34 am Musubize

    G.S REGA ADEPR
    Ntakiyinanira muribyose
    Nizeyeyunko ubwiherero arankantu gatoya cyane kuri G.SREGA ADEPR
    ntakibananira ndi NIYONKURU Oliver nkunda G.SREGA ADEPR nkumbuburere bwiza mwampaye mwanahaye nabangenzi banje twiganye bose

  • NIYONKURU OLIVIER
    March 7, 2025 at 1:49 am Musubize

    G.S REGA ADEPR
    NTAKIYIMANIRA MURIBYOSE
    UBWIHERERO MWABONYE
    NABO.BABUTEKEREZAHO MUMI NSIMINKE BURABA BWUZUYE NEZA G.S REGA ADEPR NITWARI MURIBYOSE

  • NIYONKURU OLIVIER
    March 7, 2025 at 1:53 am Musubize

    Ndabankunda ntacyatunanira twishize hamwe

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA