Akarere ka Nyabihu kuri ubu kavuga ko imiryango 21 000 irimo guhabwa amashanyarazi ku bufatanye n’umushinga wa EPC Nyabihu, ukazatwara asaga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, muri gahunda yo gukomeza kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni igikorwa cyashimishije abaturage bagejejweho amashanyarazi bavuga ko bagiye kubona impinduka zikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi nk’uko Mpayimana Eugene wo mu Murenge wa Mukamira yabivuze ngo amashanyarazi agiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe.
Yagize ati: “Twacuruzaga twifashishije urumuri rwa buji, telefone nabwo twabaga twacaginze dukoze ingendo ndende. Ubu ngiye gushyiramo firigo, ngure na televiziyo, abakiriya banjye bajye bareba amakuru n’umupira. Bizadufasha kongera inyungu no guteza imbere umuryango.”
Niyonzima Eric, umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, we yavuze ko kuba bafite amashanyarazi bizamufasha kwiga neza nijoro no gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ubu tugiye kujya twiga mu mucyo uhagije kandi dukoreshe mudasobwa. Bitwongerera amahirwe yo gutsinda no kugera kure mu iterambere, tugiye kubyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi mu ikoranabuhanga harimo gusuduri , gushinga za salo n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, avuga ko intego bafite ari ukugera ku 100% by’abaturage bafite amashanyarazi kugeza mu 2029.
Yagize ati: “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo mu myaka itanu iri imbere, buri muturage wese abe afite amashanyarazi. Ni inkingi y’iterambere ryihuse kandi rirambye, iyo umuriro wageze ku muturage na we awubyaza umusaruro.”
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gukomeza gutura mu midugudu no kubahiriza igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kuko bituma ibikorwa remezo birimo amashanyarazi bibageraho ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Akarere ka Nyabihu katangiye gahunda ya NST1 mu 2017 gafite abaturage bagerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 27%. Mu 2024 iki kigero cyari kigeze kuri 60,6%, bikaba biteganyijwe ko umushinga nurangira kizazamuka kigere nibura kuri 92%.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL), ufite ingengo y’imari ya miliyoni 14,7 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 21,4 Frw) hiyongeraho arenga miliyari 5 Frw.
Ugeze ku kigero cya 82,9%; aho ingo 17 209 zamaze kugezwaho amashanyarazi aturutse ku murongo mugari.