Nyabihu: Ishuri ryigisha rinatanga umusanzu w’ubuvuzi bw’amatungo muri Gishwati
Uburezi

Nyabihu: Ishuri ryigisha rinatanga umusanzu w’ubuvuzi bw’amatungo muri Gishwati

NGABOYABAHIZI PROTAIS

June 5, 2025

Aborozi bororera amatungo yiganjemo inka mu nzuri zitandukanye za Gishwati mu Karere ka Nyabihu, baravuga imyato Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga rya Bigogwe (Bigogwe TSS) ryabazaniye igisubizo cy’ubuvuzi bw’amatungo yabo.

Bavuga ko abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo ari bo bita ku matungo yabo, uretse no kuba iryo shuri ryaragize uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abarituriye mu buhinzi n’ubworozi muri rusange.

Bigogwe TSS ni ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2002 riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, agace ahanini n’aborozi b’inka. Muri uyu mwaka rimaze kwita ku nka zikabakaba 160, aho mu myaka itatu ishize begera abaturage izo bamaze kwitaho na zo zigera kuri 400.

Kamanzi Eliab, umwe mu bororera mu nzuri za Gishwati, ashimangira ko guturana n’iki kigo cyabakuye mu bibazo bahuraga na byo mu myaka yashize.

Yagize ati: “Guturana na Bigogwe TSS ni ibintu by’agaciro cyane. Mbere amatungo yacu yararwaraga tukabura ubufasha, ariko ubu abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo baza kutugoboka bakazitera imiti ndetse bakanaziha vitamini.”

Yakomeje agira ati: “Mu myaka ya 1980 nta n’umunyeshuri wabaga waza mu nzuri, kandi n’abigishaga ubuveterineri ntibatugeragaho. Ubu ibintu byarahindutse, inka zacu zifite ubuzima bwiza, kandi ubworozi bwateye imbere.”

Umwe mu banyeshuri biga kuri TSS Bigogwe, yavuze ko na bo bungukira mu gukora imyitozo ngiro bifashishije amatungo y’aborozi baturiye ishuri.

Yagize ati: “Turafasha abaturanyi bacu cyane cyane aborozi, tukabigisha uko bita ku matungo yabo, tukabereka uko bayakingira, uko bayavura ndetse n’uko bategura ibiryo bifite intungamubiri ku matungo.”

Kalinijabo, umwe mu rubyiruko ruturiye ishuri, avuga ko yahakuye ubumenyi bwamufashije guhindura uburyo yahingagamo.

Yagize ati: “Iki kigo kiduha amahugurwa ku buhinzi. Njye ndi umuhinzi w’ibirayi, nahakuye ubumenyi butuma menya uko nabyitaho n’uko narwanya indwara zibyangiza. Ubu ndabona umusaruro wanjye wiyongera.”

Umuyobozi w’iri shuri Maniraguha Premier, avuga ko ubufatanye n’abaturage bubafasha kugera ku ntego zo kwigisha abanyeshuri bifashishije ibibazo bifatika byo mu buzima bw’ukuri.

Ati: “Tudafashije aborozi bo mu Gishwati kugira amatungo meza, natwe twaba twikururira ibibazo, kuko amata abanyeshuri bacu banywa aturuka kuri abo borozi. Ni yo mpamvu tubagira inama, tukabafasha uko dushoboye.”

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bushimira ibikorwa by’iryo shuri bitanga umusanzu ntagereranywa mu buhinzi n’ubworozi, hakaba hari na gahunda  zaryo zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, harimo kwimakaza umuco w’akarima k’igikoni, gutera ibiti by’imbuto ziribwa nka avoka n’ipapayi n’ibindi.

Inka zo mu nzuri za Gishwati zungukiye ku iyubakwa ry’ishuri rya Bigogwe TSS
Umuyobozi wa TSS Bigogwe Maniraguha Premier

TANGA IGITECYEREZO

  • Eugene TUYISENGE
    June 6, 2025 at 8:23 pm Musubize

    Twishimiye intambwe mwateye
    Aho mugeze harashimishije nukuri
    Iki nicyo cyifuzo Kandi cyaba icyifuzo cya buriwese.

  • Fidele NIYOMUGABO
    June 6, 2025 at 10:43 pm Musubize

    Rwose BIGOGWE TSS komereza aho Kandi Izombaraga Zizakomeze zigere nomumirenge irenze BIGOGWE

  • Manizabayo jean de dieu
    June 7, 2025 at 10:01 am Musubize

    Turabyishimiye Cyn rwose Kandi bizakomeze gucyo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA