Nyabihu- Kora: Ikimpoteri kiri hagati y’inyubako giteza umunuko
Imibereho

Nyabihu- Kora: Ikimpoteri kiri hagati y’inyubako giteza umunuko

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 18, 2025

Abacuruzi n’abaturiye santere y’ubucuruzi ya Kora, iherereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n’umunuko ukabije uterwa n’ikimpoteri gikusanyirizwamo imyanda iva muri iyi santere n’isoko ryaho.

Bavuga ko iyo imyanda imaze igihe idakuweho izana umunuko ukabije cyane, bigatuma ubuzima bwabo bwa buri munsi bugorana. Basaba ko imyanda yajya ikurwaho kenshi kandi bidatinze, cyangwa se hakaboneka ahandi hitaruye ingo z’abantu hajya hajugunywa imyanda.

Iki kimpoteri kiri hagati y’inzu z’ubucuruzi na za resitora, kikaba kibangamiye abahakorera n’abahagenda nk’uko umwe mun bacuruzi bahakorera witwa Bukebuke Antoine abivuga.

Yagize ati: “Umunuko ni mwinshi cyane ku buryo n’iyo waba uhanyuze uhita uwumva, abarira muri resitora hafi hano barabangamirwa, isazi zigatumukira ku biribwa, bigatera impungenge z’indwara. Twifuza ko nibura imyanda yajya ikurwaho rimwe mu cyumweru kugira ngo ubuzima bwacu butabangamirwa.”

Uwamaliya Chantal, avuga ko afite impungenge zikomeye ku buzima bw’abana birirwa mu myanda bashakishamo imari n’ibiribwa.

Yagize ati:”Hari abana birirwa bashakisha muri iyi myanda, bagatoragura imbuto n’ibiribwa byajugunywemo, bikaba byabateza indwara. Hari n’ibimene by’amacupa bishobora kubakomeretsa. Aho kugira ngo hano haze isuku, ahubwo haje umwanda. Dusaba ko iki kimpoteri cyakurwa hagati y’ingo zacu.”

Umuturage utuye hafi y’iki kimpoteri, Nsanzimana Jean, yongeraho ati: “Iki kimpoteri kiradutera ikibazo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Umwuka uhumanya aho dutuye, kandi turabona ko iri soko rihoramo umunuko. Turasaba ubuyobozi ko imyanda yajya ikurwaho kenshi kandi igashyirwa ahantu hatandukanye n’ingo z’abantu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Pascal Simpenzwe, yemeza ko mu karere hakiri ikibazo cy’ibimoteri biba hafi y’ingo z’abaturage, ariko ko hari gahunda yo kugikemura.

Yagize ati: “Ni byo koko, hari aho usanga nta bimpoteri biri ahantu hatitaruye ingo, bigatuma abaturage bashaka ibisubizo byihuse bagakusanyiriza imyanda hafi y’ingo zabo. Ubu Akarere gafite gahunda yo kubaka ikimpoteri rusange kizajya gikusanyirizwamo imyanda.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Inzego z’ibanze, hagiye gushyirwaho ingamba zo gukumira abana kujya mu myanda, anibutsa ababyeyi ko bagomba kurinda abana babo kujya gutoragura imyanda no kubatoza isuku ku mubiri, ku myambaro no ku biribwa.

Ikimpoteri kibangamiye ingo z’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA