Nyabihu: Miliyari 5 Frw zashowe mu kugeza amazi meza ku baturage
Imibereho

Nyabihu: Miliyari 5 Frw zashowe mu kugeza amazi meza ku baturage

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 22, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko miliyari zisaga 5,6 z’amafaranga y’u Rwanda zashowe mu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage basaga 56 891 bo mu Mirenge inyuranye, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi mabi cyari kimaze igihe kirekire kibangamiye imibereho yabo.

Uyu mushinga urimo n’uruganda rw’amazi rwubatswe mu Murenge wa Mukamira, ujyanye na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka Itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), aho Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amazi.

Witezweho gufasha abaturage kubona amazi meza hafi y’ingo zabo, bityo bagabanye ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma no gukoresha amazi adafite ubuziranenge.

Mukandayisenga Beatrice utuye mu Murenge wa Bigogwe, yavuze ko mbere y’uyu mushinga bahuraga n’ibibazo bikomeye by’amazi.

Yagize ati: “Twakoraga ingendo ndende tujya kuvoma, bigatwara amasaha menshi ku munsi. Hari n’igihe twavomaga amazi mabi, abana bakarwara impiswi n’izindi ndwara zo mu nda. Kubura amazi ahagije byatumaga no gutegura amafunguro no gukora isuku bigorana. Isuku ku mubiri no ku myambaro na byo byari ikibazo kuko tutahoranaga amazi meza.”

Habimana Eric wo mu Murenge wa Karago, na we yagize ati: “Twabyukaga kare cyane tujya kuvoma, tugasubira mu rugo tunaniwe. Amazi make twayabonaga cyane, rimwe na rimwe ntadukemurire ibibazo byose nko guteka cyangwa kumesa. Ubu kuba tugiye kubona amazi meza hafi yacu bizadufasha kubaho neza no kurinda abana indwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yavuze ko aya mafaranga yashowe agamije kugeza amazi meza ku baturage bose bo mu mirenge inyuranye y’aka Karere.

Yagize ati: “Twashoye 5 682 478 197 Frw muri uyu mushinga uzageza amazi meza ku baturage 56 891. Intego ni ugukemura burundu ikibazo cy’amazi mabi no koroshya ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’isuku, isukura n’ubuzima rusange.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzazamura imibereho myiza y’abaturage, ubafashe kubona amazi meza ku gihe kandi hafi yabo, bityo barusheho kwita ku buzima n’iterambere ry’imiryango yabo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA