Akarere ka Nyabihu kagizwe na kamwe mu duce twahozemo Komini Karago, katangiye guhingwamo icyayi mu mwaka wa 1975 nk’uko bishimangirwa n’abasaza n’abakecuru bakiri mu buhinzi n’ubusoromyi bwacyo.
Komini Karago ni ho Politiki y’Akazu yashibutse, ari na ho Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda guhera mu 1973 yavukaga, iyo Poliitiki ikaba yaragize uruhare rukomeye mu itonesha n’ivangura ryatumye umubare munini w’Abanyarwanda babura amahirwe y’iterambere n’imibereho myiza.
Ako gace karimo n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu na rwo rwatangiye mu mwaka wa 1981, ariko bashimangira ko bitari byoroshye kubonamo akazi, cyane ko habagamo itonesha n’ivangura bikomeye.
Abahinzi n’abasoromyi b’icyayi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu bavuga ko nubwo cyatangiye kuhahingwa mu mwaka wa1975, mbere ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ntacyo cyabamariraga kuko ntakicyerekeye ubuyobozi bwabashishikarizaga.
Bavuga ko nta mwana wabo wabonaga akazi mu ruganda n’ibindi byakibangishaga, bakavuga ko ubu bafite impamvu yo gukunda ubuhinzi bwacyo kubera impinduka mu mibereho cyabazaniye.
Ntahombyariye Gervais w’imyaka 71 watangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 1975, uyu munsi akaba atuye mu Mudugudu wa Nyarugunga, Akagari ka Guriro, Umurenge wa Rambura, avuga ko ahahinze icyayi hanini haguzwe n’icyitwaga OCIR Thé abaturage barimuka ubundi hakorerwa ubuhinzi bw’icyayi bwanateguzaga uruganda.
Mu buhamya bwe, yavuze ko bagitangira guhinga icyayi byari nk’agahato kuko Leta yari iriho itabashishikarizaga kugihinga cyangwa ngo bamenye inyungu yacyo ku rwego mpuzamahanga kuko bumvaga ko gitunganyirizwa mu Rwanda kikananyobwa n’Abanyarwanda b’abakire.
Ibyo byatumye bake bagihinze habonekagamo n’abakirandura kuko bumvaga ibihingwa ngandurarugo bikiruta.
Ati: “Icyo gihe ikilo cy’icyayi cyari amafaranga 2 cyangwa 3 ataragiraga icyo amarira umuhinzi wacyo kuko n’ubundi twaturaga muri za nyakatsi tugihinga. Uretse kuyanywera cyangwa kuyagura imyenda, nta kindi yari gukora kuko nta n’ibigo by’imari byabagaho ngo tuyabitse azatugirire akamaro, bituma benshi batagihinga.”
Avuga ko OCIR Thé yabonye ko abaturage babaye nk’abacyanze burundu, aho kubakoramo ubukangurambaga ngo bagikunde, ibagurira icyo bari bahinze iragitwara, abasigaye bihingira ibirayi n’ibindi, ari yo mpamvu n’ubu ubuso bw’abaturage ari buke cyane ugereranyije n’ubw’uruganda.
Ati: “Byakomeje gutyo, nta sano iba hagati y’umuhinzi w’icyayi n’uruganda, no kurukandagiramo ari iby’umugabo bigasiba undi, jye n’abandi bake twakomeje umutsi twarabitewe n’umupadiri n’umupasiteri bakomezaga kugikorera turabigana twanga kukirandura. Ni yo mpamvu tukigifite.”
Akomeza avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi uruganda rwasahuwe, aho Igihugu kibohorewe babona umuyobozi bisangagaho witwa Gasarabwe Jean Damascène, ubu uyobora uruganda rw’icyayi rwa Gatare muri Nyamasheke.
Yabashishikarije kucyitaho ariko acibwa intege n’intambara y’Abacengezi yibasiye Amajyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Agatege bongeye kukagira kubera ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Nyabihu ubeo yabasuraga i Rambura mu myaka ya za 2000, aho yabakanguriye kugihinga ku bwinshi kubera akamaro kacyo karimo no guhindura imibereho n’iterambere ry’umuturage.
Ati: “Iyo myaka yose nabaga muri nyakatsi, ntashobora no kwigurira ipantalo muri ubwo buhinzi. Ariko ubu mfite inzu y’agaciro k’arenga miliyoni 5 n’abana banjye 2 bato bari mu mashuri yisumbuye, ni cyo kibarihira, n’ibindi byose dukesha Leta nziza yaduhaye umutekano ikanadukundisha icyayi.”
Magambo Alexis umaze imyaka 43 mu busoromyi bw’icyayi, na we avuga ko bitashobokaga kubona akazi muri uru ruganda udafite ukomeye ukuzanye.
Yahamije ko n’akazi ko gusoroma icyayi ubwako kabonaga umugabo kagasiba undi kubera itonesha na Politiki y’Akazu, irondabwoko n’indi migirire imunga imibanire y’abaturage yari yarashinze imizi muri ako gace.
Ati: “Ako gusoroma icyo gihe nagahawe n’uko data yari aziranye n’umuyobozi w’uruganda, ariko ubu n’umwana w’umukene cyane udafite umujyanye arakoresha ubwenge n’amaboko bye akabonamo akazi kaba ako gukora mu ruganda cyangwa gusoroma. Tubishimira cyane Perezida Kagame.”
Yavuze ko yatangiye ahembwa amafaranga 12 ku kilo ariko ubu yishimira ko ahembwa amafaranga 55 ku kilo aho abona amafaranga atari munsi ya 4000 ku munsi.
Avuga ko uyu munsi yishimira kuba ayo akorera yose ayacyura bitamusabye gutangamo ruswa kugira ngo yigure budacya yisanze hanze y’umurimo.
Ati: “Icyo gihe kugira ngo urambe mu kazi byasabaga ko n’utwo duke ubonye utugabana na Kapita ukamera nk’utahiye aho. Ubu ndahemberwa kuri SACCO nkaba naguza ngakora umushinga unteza imbere ariko icyo gihe ntibyashobokaga.”
Bagirubwira Jean w’imyaka 64, we avuga ko icyo gihe yanze kugihinga kuko yabonaga ari ugupfusha amaboko ubusa, agihinga mu mwaka 2014 abona ko abaturanyi be bakomeje gutera imbere.
Ati: “Kubera uburyo tugikundishwa kimaze kunteza imbere bifatika. Ndarihira abana ayisumbuye, nubatse inzu nziza, abahinzi twese dutaha mu nzu z’amashanyarazi, n’amazi turi kuyazana mu ngo, n’ibindi bituma dukomeje kongera ubuso bwacyo.
Umuyobozi w’Uruganda rwa Nyabihu Nahayo Philippe, avuga ko aho ubuyobozi bwimakaza itonesha busimbuwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame, impinduka zahise zigaragaza
Ati: “Iyo hari poltiki nziza ibindi birikora. Kuba abaturiye uruganda barwiyumvamo bituma dufite abakozi barenga 3500 bari mu ngeri zose, baturuka hirya no hino mu gihugu, harimo n’abanyamahanga. Icyo gihe no kurukandagiramo byari ikibazo.”
Yarakomeje ati: “Mu myaka ya za 2000 uruganda rwari rufite ubushobozi bw gutunganya toni 900 gusa z’icyayi cyumye, hinjiramo nka 500 gusa. Ubu rufite ubushobozi bwa toni zirenga 3000, hakinjira izirenga 2000. Ibyo byose turabishimira Ikigo Rwanda Mountain Tea, ruri mu nganda 5 za mbere mu nganda 230 zigurishiriza icyayi i Mombasa.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rubaya- Nyabihu muri Rwanda Mountain Tea Ephrem Twahirwa, yabasabye kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe.
Ati: “Muri ariya mababi y’icyayi mubona hihishemo amafaranga menshi. Mugikunde, mugikorere neza, mukizamurire ubwinshi n’ubwiza kibateze imbere nk’uko Umukuru w’Igihugu wakibashishikarije abyifuza.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude, avuga ko Akarere kazakomeza ubufatanye n’uruganda n’abahinzi n’abasoromyi kugira ngo ibyiza bihaturuka byiyongere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwemeza ko buri kwezi bubona raporo y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 350 ashorwa mu iterambere ry’abaturage aturutse mu buhinzi bw’icyayi.