Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo
Ubutabera

Nyabihu: RIB yataye muri yombi umuyobozi ukekwaho kwigwizaho umutungo

KAYITARE JEAN PAUL

December 7, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Jean Paul Twagirayezu, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

RIB ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yafunze Twagirayezu imukurikiranyeho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha k’Urwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha rukomeza rugira ruti: “Uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwibutsa abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya nabyo ngo bihanwa n’amategeko.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA