Aborozi b’intama bo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira bahamya ko ubworozi bw’intama babubona nk’ikirombe cya zahabu kuko ayo matungo abinjiriza amafaranga kandi ari ubworozi butagora.
Umwe mu borozi b’intama witwa Nyiranzayino wari uzanye intama ku isoko ry’amatungo magufi ryubatswe mu Kagari ka Bijaba, mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu yavuze ko ubworozi bw’intama buteza imbere ubukoze.
Yagize ati: “Ubworozi bw’intama muri kano gace budufitiye akamaro, ni isoko y’ubukire tubufata nk’ikirombe cya zahabu kuko ufite intama aba afite amafaranga.”
Perezida w’isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira we yavuze ko intama ari imari kuko iryo soko riganwa n’abaturutse imihanda yose kandi abenshi baba bashaka intama ndetse hanaza n’abaturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Ubucuruzi ndetse n’ubworozi bw’intama hano turunguka. Iyo waranguye neza by’umwihariko intama nini turunguka. Ibiciro bigenda bitandukana, intama nini ifite nk’ibilo 35 ishobora kugera nko mu mafaranga y’u Rwanda bihumbi 100 ifite n’ibiro 35 naho into zigenda zigura nk’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35, 40, 50 zigenda zitandukanya ibiciro bitewe n’uko zingana.
Yongeyeho ko iryo soko ry’amatungo bubakiwe n’umushinga PRISM ryabagirye akamaro kuko mbere aho ryaremeraga banyagirwaga, iriko ubu bubakiwe n’aho kugama.
Yavuze ko intama ari itungo ribafasha mu mibereho y’imiryango yabo
Ati: “Intama yabaye imari ishyushye, kuko ni itungo ridufasha mu mibereho, tubona ibitunga abana kandi ino borora cyane intama kurusha ihene, amatungo aturuka za Musanze, Vunga, Kabaya zose zigateranira hano abaturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baza kuzigura hano bakazijyana iyo.”
Nyirantezimana Daphrose wo mu Byangabo mu Karere ka Musanze yavuze ko ubworozi bw’intama buborohera kandi bubinjiriza amafaranga bakabugereranya n’ikirombe cya zahabu.
Yagize ati: “Ubworozi bw’intama ubundi tubufata nk’ikirombe cya zahabu kuko intama hano ziragurwa cyane pe kuko intama biroroshye kuzorora kandi ubworozi bwazo butanga umusaruro kandi ibyara vuba aho ayiragiye hose irarya ikanatanga ifumbire nyinshi.”
Umwe mu baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wari waje kurangura amatungo magufi, avuga ko kuri we cyane cyane aba aje kugura intama.
Yagize ati: “Nza kurema isoko ry’amatungo y’ihene n’intama ryo mu Murenge wa Mukamira mvuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nanjye nkajya kuzicuruza iwacu.”
Ndayambaje Nathan, umukozi wa RAB ukorera muri Sitasiyo ya Gishwati ibarizwa mu Karere ka Nyabihu na Ngororero mu Murenge wa Mulinga yatangarije Imvaho Nshya ko Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga PRISM, yazanye intama nziza z’icyororo zitanga umusaruro.
Ati: “Leta yashyize imbere guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi yuza n’atuza[….] Muri Gicurasi 2021 haguzwe intama 50 zo mu bwoko bwa Merinos izikuye muri Kenya kugira ngo tubone icyororo kandi n’aborozi babone icyo cyororo ku buryo bworoshye. Kugeza ubu dufite intama 144 z’icyororo cyiza kigezweho, haje amashashi 45 n’amasekurume 5, ubu tugeze ku ntama 144 aho aborozi bashobora kwifashisha mu kuvugurura icyororo.”
Uretse kuba ziba nini zigatanga amafaranga kuko zororoka vuba, zibangurirwa ku mezi 12, zigahaka amezi 5 zikonsa 2 bityo zibyara 2 mu mwaka, zinagira ubwoya burebure bwogoshwa bugakorwamo indodo zikorwamo imyenda.
Kubera ko ubworozi bwari ku kigero gito, kuko Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022 ryagaragaje ko ingo zakoraga ubworozi zari 205 924 zanganaga na 9%, byatumye Leta yongera kubuzahura cyane ko amatungo magufi byagaragaye ko yororoka vuba, abaturage bakabasha kuyifashisha biteza imbere bakananoza imirire.
Ku birebana n’ubworozi bw’intama, Umushinga PRISM binyuze muri RAB wafashije kuzana izo ntama ziri mu Gishwati zororoka vuba zizagenda zigezwa ku borozi, kandi aborozi bashobora gutangira kwegera RAB banyuze muri station ya Gishwati bakabona icyo cyororo cyiza.
Niyonkuru firmin
July 3, 2024 at 7:48 pmJew nashaka gukora ubworozi bwintama ariko ubushobozi nibuk rero nasaba uwoba abishoboy ko yomfasha mukumpa umutah muk nacan ko nsanzw mfis intama zisanzw nabwo nizik noca ndazongra kandi nkarônka naho nigira ibijany nubwo bworozi bwintama