Nyabihu: Umuhanda Mukamira-Ngororero wangirikiye muri Karago uteza impanuka
Imibereho

Nyabihu: Umuhanda Mukamira-Ngororero wangirikiye muri Karago uteza impanuka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 9, 2025

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo uva ku Mukamira werekeza mu Karere ka Ngororero, cyane cyane abatuye mu Murenge wa Karago, batewe inkeke n’iyangirika ry’uwo muhanda ukomeje guteza impanuka ku binyabiziga ukanadindiza ingendo z’abahatuye.

Bavuga ko igice cyangiritse gituma imodoka zigenda gahoro cyane, izindi zigahatirwa guhagarara kugira ngo zitanyura ahahanamye, bigatuma haba umubyigano ndetse n’impanuka.

Mu minsi ishize, imodoka imwe yaguye mu manga nyuma yo kurenga umuhanda, ibintu byongera impungenge z’abawukoresha.

Mukeshimana Béatha uturiye uyu muhanda wangiritse, yagize ati: “Uyu muhanda umaze kutubuza amahoro. Imodoka nyinshi zagiye zigwamo kubera aho uyu muhanda kaburimbo yasenyutse n’umukingo ukagenda. Iyo uvuye ku isoko cyangwa ubisikana n’ikamyo, uba ufite ubwoba ko ishobora kugwa munsi, kandi byarabaye. Twifuza ko bawusana vuba kugira ngo ubuzima bukomeze nk’uko byari bisanzwe mbere.”

Ndagijimana Jean Pierre, utwara abagenzi n’ivatiri  nawe avuga ko iyangirika ry’umuhanda muri kiriya gice bituma nta bwinyagamburiro igihe imodoka zibaye nyinshi zikahahurira.

Yagize ati: “Iyo tugeze kuri kiriya gice cy’umuhanda urabona ko nta bwinyagamburiro tugifite. Hari igihe duhitamo guhagarara tukareka indi modoka ikabanza kunyuraho, bikadutwara iminota myinshi. Abagenzi bagatangira kuvuga nabi natwe bikadutwara umwanya. Turasaba inzego bireba kudufasha uyu muhanda ugasanwa kuko ubuhahirane buri kugenda nabi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukorwaho hamwe n’izindi nzego bireba.

Yagize ati: “Ikibazo cy’iyangirika ry’umuhanda Mukamira–Ngororero cyane mu gice cya Nyabihu, Umurenge wa Karago hashize iminsi kizwi, ndetse na RTDA irakizi. Ubwo rero bigenda bikorwaho bijyanye n’ubushobozi buhari.”

Yongeraho ati : “Nk’uko mubizi no muri Gasiza hari harangiritse ni ho babanje gukora ubu biri kurangira, n’ahandi rero hazakurikizwaho. Hashyizweho ibimenyetso bigaragaza ko ari ahantu ho kwitonderwa ku batwara ibinyabiziga.”

Meya Mukandayisenga arasaba abaturage n’abatwara ibinyabiziga kwitwararika igihe bageze muri kariya gace mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye, mu gihe Polisi y’u Rwanda na yo yafashe ingamba zo kujya ihagarara hafi kugira ngo harebwe uko umutekano wo mu muhanda wakomeza kubungabungwa.

Imwe mu kodoka zarenze umuhanda kubera umuhanda wangiritse uteza impanuka
Kunyura aha hantu ntibyoroshye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA