Ishimwe Blaise w’imyaka ibiri n’igice, yaguye mu mugende wuzuye amazi yo mu kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Rukondo, Umurenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, ararohama ahita ahasiga ubuzima.
Bivugwa ko uwo mwana yarohamye arimo gukina umupira n’abandi bana hafi y’uwo muferege ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Ubusanzwe muri iki kibaya, mu gihe cy’imvura hakorwamo imigende y’amazi, igera aho yuzura ikaba yhinduka icyago ku bantu bato n’abakuru bayegera.
Sekuru wa Ishimwe, avuga ko uwo mwana yari yabasize mu rugo ajya gukina agiye ku irembo aramubura, akomeza gushakisha kugeza bamenye ko yarohamye.
Yagize ati: “Narasohotse gato njya hanze, nsubiye mu nzu nsanga umwana ntahari. Nagiye kumushaka hanze, hanyuma umwe mu bana bakinaga ambwira ko yaguye mu mazi. Twirutse tujya kureba, dusanga amazi yamwishe. Ni ibyago bikomeye cyane ku muryango wacu.”
Mbarushimana Fidele utuye hafi y’aho byabereye, na we yagize ati: “Twaje twiruka, dusanga koko amazi yamujyanye. Ndakeka byatewe n’uko umwana yari agiye gukuramo umupira bakinaga. Birababaje cyane, ariko bitubereye isomo ryo kurushaho kwita ku bana bacu, cyane cyane mu bihe by’imvura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Habyarimana Rukondo, yemeje aya makuru, avuga ko bahise bamenyesha inzego zibishinzwe, umurambo w’umwana ukajyanwa gusuzumwa ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe.
Yagize ati: “Ni ibyago bibabaje byabaye. Turihanganisha umuryango wabuze umwana. Turasaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kujya bita ku bana babo, cyane cyane mu gihe cy’imvura, kuko iki kibaya gikunze gutwara ubuzima bw’abantu.”
Abaturage bavuga ko iki kibaya cya Mugogo kimaze guhitana abantu bagera kuri 10 mu gihe cy’imyaka 15 ishize, barimo abakuru n’abana.
Basaba inzego z’ubuyobozi ko hashyirwamo ibiraro n’uburyo bwo kugenzura imigende y’amazi, kuko iki kibaya gihuza Uturere twa Nyabihu na Musanze, kikaba gikunze gucamo benshi bajya ku isoko n’ahandi.