Tuyizere Amurani ni umusore w’imyaka 25, utuye mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, avuga ko yahoze yikorera urwagwaamafaranga y’u Rwanda, asunika amagare y’abandi yaje gusanga bidakwiye ahitamo kwiga umwuga w’ububaji aho yinjiza asaga ibihumbi 100 ku kwezi
Tuyizere avuga ko yavukiye mu muryango utifashije, kugeza ubwo ngo kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho yemwe n’ifunguro ngo byari bigoye maze ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ahitamo kujya yikorera imizigo no kurara mu tubari, kuri ubu yishimira ko afite akazi keza kamuha amafaranga.
Yagize ati: “Nabonye kwiga ari ikibazo kuko ntabwo nabashaga kubona amafaranga y’ishuri mu buryo bworoshye ari nayo mpamvu ntakomeje mu mashuri yisumbuye mpitamo kujya ntera ibiraka, nkikorera ibitoki ku bantu bari baje kubirangura babijyana i Musanze cyangwa se abenga urwagwa, tekereza ko navaga muri Vunga nsunika igare nkagera mu Murenge wa Muko muri Santere bakampa amafaranga 100 gusa”.
Kuba Tuyisenge yarikoreraga inzoga byatumye agera ku kigero cyo kuba atararaga inzoga ndetse ntagire ifaranga ageza mu rugo.
Yagize ati: “Urumva nabyukaga sa kumi n’imwe ngiye gushaka abadongi (abarangura urwagwa n’amagare), ngahera ku ijerekani ya mbere kugeza ku 100, maze guhaga kurya byo sinari nkirya, icyo 1000 nacyo kubera ko hari ubwo nabonaga rifuti ingeza Vunga ngahita nigira mu rwagwa ngataha nkimaze nta cyo nari nkimaze muri rusange.”
Tuyisenge yaje gukangurwa nuko yagiye mu kiraka cyo kwikorera imbaho mu gakiriro ka Kazirankara asangamo abandi basore asanga ari ngombwa ko nawe aza kuhashaka akazi k’ubuyede, aragakora kugeza ubwo abaye umunyamwuga.
Yagize ati: “Nigeze kuza kwikorera imbaho muri kano gakiriro mpasanga abasore tungana mu myaka ariko mbarusha ingufu, nsanga basunika iranda bagatahana amafaranga, nahise nsaba akazi ndaza mba umuyede barankundira abakoresha banjye bakanyigisha buhoro buhoro kugeza ubwo nguze ibikoresho byanjye ndabaza inzugi, ameza, ibitanda ubu ntabwo ku kwezi nabura kuzigama agera ku bihumbi 100 mu gihe natundaga urwagwa simbike n’atanu ku kwezi”.
Tuyishime kugeza ubu ngo amaze kwigurira amabati 30, mu gihe cy’umwaka amaze yize kubaza, akaba asaba bagenzi be kudakomeza kubungera ngo kuko ibyo gukora birahari.
Hakizayezu Jean D’Amour ukuriye agakiriro ka Kazirankara avuga koko ko Perezida Kagame Paul kuva yatekereza kubaha agakiriro byatumye urubyiruko rwo muri Shyira mbese Nyabihu muri Rusange rwitoje umwuga kandi rurahunga.
Yagize ati: “Muri kano gakiriro ka Kazirankara kuri ubu urubyiruko rusaga 200 rwigiye hano umwuga kandi rwiteza imbere, ni byo koko hano se akazi kandi kari kahari ni akahe uretse kwikorera ibitoki, urwagwa no gukina urusimbi? Nta handi bari kwigira umwuga, ubu aka gakiriro kagabanyije inzererezi kandi urubyiruko rwiteza imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndando Marcel, avuga ko aho kwigira imyuga kuri ubu mu murenge ayoboye hariho cyane ko bafite agakiriro ka Kazirankara na TVT izatangira gutanga amasomo mu mwaka w’amashuri 2024-2025, kandi ko hari benshi mu gihe gito bamaze kuva mu mwuga wo gutunda urwagwa bakayoboka indi myuga ibaha amafaranga menshi.
Yagize ati: “Kuri ubu dufite agakiriro ka Kazirankara ni ho urubyiruko rwigira umwuga ndetse n’abakoramo ni urubyiruko aho nibura abagera kuri 300 bahigiye umwuga, ikindi ni uko akarere kacu koherezamo abana kuhigira imyuga kandi bakishyurirwa n’akarere”.
Kugeza ubu mu gakiriro ka Kazirankara hakorerwa ububaji, gusudira, ubudozi bw’inkweto n’ubudozi bw’imyenda kandi benshi mu basore ndetse n’abakuze bahigira umwuga, akaba ari na yo mpamvu ubuyobozi busaba urubyiruko aho ruri hose kuza kuhigira umwuga no gushakayo akazi.