Nyagatare: Ababonye akazi muri Gabiro Agribusiness Hub byabahinduriye ubuzima
Ubukungu

Nyagatare: Ababonye akazi muri Gabiro Agribusiness Hub byabahinduriye ubuzima

HITIMANA SERVAND

August 11, 2025

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi bakora imirimo itandukanye mu mushinga w’ubuhinzi mu cyanya cyahariwe ubuhinzi, Gabiro Agribusiness Hub bavuga ko byabarinze ubushomeri ubu bikaba biri kubafasha guhindura imibereho, biteza imbere.

Ba nyakabyizi basaga 600 bakora mu mirima ya kampani Kinvest, nk’umwe mu bashoramari bakorera ku butaka bwa Gabiro Agribusiness Hub bwatunganyijwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bubyazwe umusaruro, bavuga ko bungukiye byinshi mu kuhabona akazi.

Muteteri Violette Imvaho Nshya yamusanze abagara imiteja maze agira ati: “Turashima çyane Ibikorwa byashyizwe inaha kuko byatumye tubona akazi. Ubundi umuhinzi inaha yahingiraga amafaranga 1000. Kuri ubu mu cyumweru mpembwa ibihumbi 15 nashoboraga kumara ukwezi ntarafata kuko nuwagukoreshaga wamuhingiraga iminsi ibiri ati akazi karangiye.Amafaranga mpembwa amfasha gukemura ibibazo by’umuryango wanjye.”

Akomeza agira ati: “Njye n’umugabo turi gukora hano, iyo mu cyumweru twinjije ibihumbi 30, turahaha, tukabonera abana imyambaro n’ibindi. Ikindi ubu mu gihe tumaze dukora aha tumaze kugura amatungo magufi ku buryo ugeze iwacu ubona ko ari urugo rutatungurwa n’ikibazo ngo tubure uko tugira.”

Byagatonda Emmy we akora ubuzamu ahakorerwa ubu buhinzi.

Agira ati: “Naje gukora aha nari mfite udufaranga duke nari narabuze icyo tumarira. Mu mezi atanu maze hano nahise mbona umushahara mpemberwa ku gihe, aho ubu nongereye ya mafaranga ngura ikibanza. Mfite icyizere ko ninkomeza gukora hano nzakuramo ubushobozi nshobora kuzakoresha neza bikambera umusingi wo kubaka ejo hanjye heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen agaragaza ko uyu mushinga wo gutunganya iki cyanya kigari cy’ubuhinzi ari amahirwe akomeye ku baturage.

Ati: “Uyu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub ni amahirwe akomeye ku baturage bacu kuko babonamo imirimo bikabafasha kwikenura. Ikindi ariko ni umushinga utanga ibiribwa bityo umutekano w’ibyo kurya ukaboneka yaba aha iwacu no ku rwego rw’Igihugu. Turasaba abaturage bacu rero gukoresha neza aya mahirwe bakajya bibuka kwizigamira bagateganyiriza igihe imbaraga zizaba zababanye nkeya.”

Peace Bureshyo ushinzwe ibikorwa muri iyo kampani avuga ko bahawe hegitari 500, bakaba bamaze guhinga hegitari 170.

Umusaruro ubu uragera kuri Toni 4 kuri hegitari ku gihingwa cy’amatunda, Toni 3 ku miteja na Toni 2 z’urusenda buri cyumweru.

Urusenda ruri mu bihingwa byitaweho
Bamwe mu bakozi ba nyakabyizi baba babagara
Hari ababa bapakira umusaruro mu bikoresho byabugenewe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA