Abaturage bacururizaga mu isoko rya Kimaramo mu Murenge wa Nyagatare bitaga isoko rya ndaburaye, ubu baracinya akadiho nyuma yo kubakirwa isoko rigezweho ryabarinze kunyagirwa no kwicwa n’izuba.
Abacuruza n’abarema isoko ryuzuye ahitwa ku Kimaramo bavuga ko bari basanzwe bakorera ahantu habi.
Uwanziga Harriette yagize ati: “Twari Dufite ikibazo gikomeye cyo gucururiza mu kigunda. Umubyeyi wanjye ari mu babanje gucururiza hano aho yaranguraga ibiribwa akabisuka munsi y’umunyinya wari uhari ubundi tukahicara tugacuruza. Imvura yaragwaga tukiruka bimwe tukabihasiga no ku zuba wajya kuryugama mu nzu umukiliya yaza akagutegereza kandi ibicuruzwa byinshi byarangirikiraga.”
Akomeza avuga ko uko ubu hasa batabirotaga.
Ati: “Iri soko ryatangiye kubakwa ntari inaha,ariko aho naziye naratunguwe. Icya mbere hari mu binogo utakeka ko hava inyubako nk’izi.Ubu ni ibyishimo kuko turacururiza ahantu hasakaye, hari inzu mu isoko yihariye washyiramo ubucuruzi nkubwo mu maduka, ikindi ni uko isoko ririmo amashanyarazi ku buryo dukora tukageza nijoro.”
Nyirahakizimana Odette we yagize ati: “Hari impinduka nyinshi twiteze, dufite umutekano w’ibicuruzwa byacu kuko mbere twarwanaga nabyo tubicyura mu ngo. Iri soko rirafungwa rigacungirwa umutekano ku buryo ubucuruzi bwacu buragenda neza.”
Uwiringiyimana Immacule agira ati: “Isoko twagiraga twaryitaga ndaburaye, kari agasoko kabonekamo abantu nimugoroba. Aho iri ryuzuriye ubu riratangira mu gitondo rikazamo abantu bo hirya no hino, rihindura n’imikorere y’abaricururizamo.”
Ntagungira Rushirabwoba Fred umwe mu baturage baho wagize uruhare mu kubaka iri soko avuga ko igitekerezo yagikuye ku kuba nta soko ryafashaga abaturage ryari muri aka gace.”
Ati: “Ubuyobozi butubwira kureba zimwe mu nzitizi dufite tukaba twazibyaza amahirwe y’ibidufasha. Ni uko nitegereje ingorane abaturage bagira inaha, negera ubuyobozi tujya inama yo kubaka isoko, numva nanjye nishimiye ko natanze umusanzu mu gukemura iki kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ari intambwe nziza mu kwegereza abaturage ibyo baba bakeneye.
Ati: “Hari ahantu abaturage bagiye bagaragaza ko bakeneye isoko, twabonye umufatanyabikorwa rero isoko rirubakwa kugira ngo bifashe abaturage kuva mu mikorere mibi irimo kubangamira n’imvura n’izuba. Turakomeza gufatanya n’umufatanyabikorwa kugira ngo iki gikorwa remezo kibyazwe umusaruro, gifashe abaturage bacu guhindura imibereho biteza imbere.”
Imirimo yo kubaka isoko rya Kimaramo yatwaye asaga miriyoni 300, rishobora kwakira abacuruzi 2000