Nyagatare: Abagabo si inganzwa basobanukiwe uruhare rwabo mu mikurire y’umwana
Amakuru

Nyagatare: Abagabo si inganzwa basobanukiwe uruhare rwabo mu mikurire y’umwana

HITIMANA SERVAND

January 19, 2026

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze gusobanukirwa ko kugira uruhare mu gufatanya n’abagore mu kwita ku mikurire y’abana babo, babategurira indyo yuzuye, kwita ku burere bwabo babajyana mu irerero bitavuze ko ari inganzwa.

Abo bagabo bavuga ko ubusanzwe mu muco nyarwanda wabarangaga harimo ko umugabo ahahira urugo akarurinda naho kwita ku bana bikaba iby’abagore.

Mukundabantu Ananiya yagize ati: “Ubundi kumva ko uri umugabo byajyanaga no kwitandukanya n’imwe mu mirimo yo kwita ku mwana twitaga iy’abagore.

Umugore yaba adahari abana bakaba babwirirwa watinye kujya mu gikoni ngo hatagira ugusangamo.”

Yakomeje asobanura ko nk’ubaye imfura yagendaga akagura nk’amandazi akabaha mu gihe ategereje ko nyina aza akabatekera. Byaterwaga n’imyumvire kuko nk’uwabikoraga yihishe bikamenyekana wasangaga yabaye igitaramo ngo umugore yaramurangije.

Iyo myumvire ariko ngo yarahindutse, kuko ubu basigaye bafatanya n’abagore kwita ku burere bw’umwana no ku mikurire ye.

Ati: “Ibi byarahindutse kuko twasanze ari ukwihima. Umwana ni uwacu twembi bityo ngomba gufatanya na nyina kumutegurira ifunguro ryuzuye. Nkamenya ibikenewemo ngakurikirana inyigisho ku buryo ritegurwa nkanamenya uko umwana yariboneye igihe.

Niba umugore hari ibyo ari gukora mfata umwana nkamugeza ku irerero nkamenya amasaha yo kujya kumucyura nkajyayo cyangwa nyina akajyayo.”

Murenzi Abdul utuye mu Kagali ka Ntoma na we agira ati: “Ibintu byo kumva ko wahetse umwana wawe ukamugeza ku irerero bigafatwa nko kuba inganzwa twabivuyemo.

Umwana ni ishema ryanjye, a hubwo kuba mutwaye ku irerero mba numva nguwe neza cyane. Ubu mfatanya n’umugore kwita ku mikurire y’abana bacu kandi byanatumye duhuza tugira ituze mu muryango.”

Mu bashimishijwe n’ubwitabire bw’abagabo mu kwita ku mikurire y’abana babo harimo abagore.

Mukaruriza Emmaculee agira ati: “Niba hari ikintu gishimishije ni ukubyuka ukumva umugabo akubaza uko umwana agera ku irerero, niba umutwara cyangwa niba amugutwarira.

Noneho iyo bigeze ku gutegura indyo yuzuye ukabona na we abishishikariye akagategura ifunguro akagaburira abana wumva unejejwe n’ubwo bufatanye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ubu bufatanye bukwiye mu miryango yose kugira ngo intego zo kwita ku mikurire y’umwana no kurwanya igwingira zigerweho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murekatete yagize ati: “Uretse kuba umugabo witaye ku mikurire y’umwana aba yiyubahishije, binagabanya n’amakimbirane mu muryango kuko ibikorwa bibanza kuganirirwaho.

Ubufatanye muri iyi gahunda burakenewe kugira ngo tugire abana bakura neza bityo tugabanye imibare y’igwingira mu Gihugu cyacu.”

Imibare igaragaza ko kugeza ubu akarere ka Nyagatare kari kuri 27,8% ku bana bagwingira aho kavuye kuri 33%.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma ivuga ko gahunda ari ukugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%

Abana bagaburirwa indyo yuzuye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA