Nyagatare: Abagore basaga 9,000 bafite Virusi itera Kanseri y’Inkondo y’Umura
Ubuzima

Nyagatare: Abagore basaga 9,000 bafite Virusi itera Kanseri y’Inkondo y’Umura

HITIMANA SERVAND

April 3, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare abagore basaga ibihumbi 9 bapimwe, bagasanga bafite Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, bikaba bisaba ubufatanye kubakangurira kugana amavuriro.

Ibyo bipimo byagaragaye mu bukangurambaga bwari bugamije gukumira no kurwanya kanseri, ubwo habayeho gupima abagore batandukanye bo mu karere ka Nyagatare. Ibyavuye mu bipimishije bigaragaza ko abagera ku bihumbi 9 bose basangaywe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya no kuvura kanseri Marc Hagenimana, avuga ko ari imibare ihangayikishije ndetse ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Urebye aka Karere kari imbere mu kugira umubare munini ugereranyije n’ahandi twakoze iki gikorwa. Twifuza ko dufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze abashinzwe ubuvuzi n’Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana aba bantu kugira ngo bagane amavuriro kare basuzumwe abasanganwa iyi kanseri bavurwe hakiri kare.”

Hagenimana yongeraho ko uwasanganwe iyi virusi ashobora kuba afite ibimenyetso bibanziriza kanseri, aho uyu ngo aba ashobora kuvurirwa ku kigo nderabuzima naho uwasanganywe kanseri akaba yakoherezwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kuyivura.

Janet Murebwayire, umwe mu bagore wumvise aya makuru yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo yakanzwe n’uburyo abantu bashobora kuba bagendana uburwayi batabizi ngo ariko ni na byiza kwegerezwa gahunda nk’izi zo kwisuzumisha.

Ati: “Abagore ibihumbi icyenda ni benshi. Igitangaje ni uko twagaragarijwe ko abasanganwa iyi virusi abenshi nta n’uburwayi baba biyumvamo, bivuze ko rero ushobora kubana nayo ikazagutungura ikakurambika hasi. Gusa ndanashima iyi gahunda iba yashyizweho yo gupima abantu bakamenya uko bahagaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yasabye uwo ari we wese wapimwe agahabwa igisubizo cy’uko afite iyo virusi, ko ajya kwa muganga agafashwa.

Ati: “Ubutumwa ni uko abagore bose babonye ibisubizo bigaragaza ko bafite iyi virusi bakwiye kwihutira kujya kwa muganga. Turasaba abayobozi, abajyanama b’ubuzima bafite amakuru y’aba baturage cyane ko bari mu bagiye babagezaho ibizamini byabo ndetse n’abayobora ibigo nderabuzima kureba ko hari n’uwakwinangira bakamusanga aho atuye agasobanurirwa akaza kwa muganga.”

RBC igaragaza ko mu bagore 45,250 bapimwe abagera kuri 9,882 basanganywe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Umubare munini ugaragara mu kigo nderabuzima cya Rwempasha ahari 1,156 hagakurikiraho abo mu kigo nderabuzima cya Karangazi bagera ku 1,148.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA