Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare batinyutse gukora imwe mu mirimo ubusanzwe yaharirwaga abagabo, batangaza ko byatumye biteza imbere ndetse bibarinda kuba basuzugurwa.
Hari abagore bavuga ko ubusanzwe imibereho bakuriyemo yari iyo kwibera mu ngo no kwita ku bana ubundi ibitunga umuryango bikabazwa abagabo. Hari imirimo bumvaga itabareba nyamara yagafashije mu iterambere ryabo.
Mukaruhogo Phoibe agira ati: “Naricaraga nkumva ntashobora kuva mu rugo ntari kumwe n’umugabo, nkumva ntashobora kwirirwa nsimbuka nshaka amafaranga, nkumva akazi kange ari ukwita ku bana, koza ibyansi no gukamisha aho bibaye ngombwa.”
Ibi ariko ngo byatezaga ibibazo birimo kutihuta mu iterambere mu gihe urugo rukorerwa n’umuntu umwe, bikarushaho gukomera iyo umugore yagiraga ibyago akabura uwo bashakanye akiri muto ataragira abana bakuze bamufasha.
Ibyo ngo byakururaga kuba yasuzugurwa no kumva ko ntacyo umugore yakwigezaho kidaturutse ku mugabo.
Mukaruhogo yashinze inzu y’ubudozi i Kizirakome mu Murenge wa Karangazi ahamya ko nta cyiza cyo gupfumbata amaboko ngo usabe ibyo wakabaye wiha.
Agira ati: “Kera twakubaga akabero ukumva ko ubuzima ari ukuba mu gikari, ugacunda ukazasegura umugabo, ugacungana n’uturimo two mu rugo gusa, ariko ubu byarahindutse twarahumutse.Iyo uri umugore ufatanya n’umugabo wawe mu gushaka ikibateza imbere bituma anakubaha kuko agufata nk’inkingi y’iterambere mu muryango. Niba wakoze ukazana amafaranga y’ishuri, umugabo nawe agahaha ibibatunga urumva ko hari ibisubizo mugeraho ko ku buryo bwihuse.”
Kuri ubu ariko ngo hari abatinyutse batera intambwe yo gufata iya mbere bagaharanira kugira umurimo bakora wabateza imbere. Abafashe inzira yo gukora imishinga itandukanye ibinjiriza amafaranga, bavuga ko basanze ibyo bahariraga abagabo na bo babishoboye kandi ko byatumye bagera ku ntsinzi ya ziriya nzitizi zose.
Merabo Mirembe yahisemo korora kijyambere aho akorera ubworozi mu Murenge wa Katabagemu
Yagize ati: “Narahagurutse nshaka umushinga wo korora mu buryo bwa kjyambere,nshakirwa amahugurwa niga guhinga ubwatsi, ubu mfite inka eshatu zikamwa neza, nkabona amafaranga umuryango wange ukabaho neza.”
Ni mu gihe wasangaga umupfakazi arangwa no gusaba, njye navuga ko ibyo nabirenze kuko muri rusange meze neza.”
Mukawera Magret umaze igihe kirekire mu nzego z’abagore mu Karere ka Nyagatare akaba yaranahagarariye CNF ku rwego rw’Akarere yabwiye Imvaho Nshya ko bakora ibishoboka kugira ngo abagore bitabire ibikorwa bibateza imbere cyane ko ngo ibyo abagore bakoze babikora neza.
Yagize ati: “Ubusanzwe tuzi ko ikintu umugore yitabiriye gukora akigiramo ubushishozi kandi akagikora neza. Ni muri urwo rwego dusaba abagore ndetse n’inzego zibahagarariye guhora bashaka uko bagira imirimo bakora ibinjiriza amafaranga n’indi mitungo. Hari uburyo butandukanye Leta ishyiraho hagamijwe kubafasha kugira ngo imishinga yabo ikomere, harimo kubashakira ingwate no kubatera inkunga.”
Inzego z’abagore mu Karere ka Nyagatare zitangaza ko umubare w’abitabira ibikorwa by’ubucuruzi n’imishinga ibyara inyungu ugenda wiyongera mu mujyi wa Nyagatare ndetse no mu yindi Mirenge igize aka karere.
Ubuyobozi bushishikariza abagore bose guharanira kugira ibyo bakora bibateza imbere cyane ko ngo ibyo bitabiriye gukora babikora neza.