Nyagatare: Abagorwaga no kugeza umusaruro ku isoko basubijwe
Ubukungu

Nyagatare: Abagorwaga no kugeza umusaruro ku isoko basubijwe

HITIMANA SERVAND

January 28, 2026

Bamwe mu bahinzi bibumbiye mu makoperative bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko byajyaga bibagora kugeza umusaruro ndetse n’umukamo ku isoko, babonye igisubizo kuko ubu bahawe RIFAN zibafasha kugeza uusaruro wabo ku isoko.

Bavuga ko izo RIFAN zigiye kubafasha kugeza umusaruro wabo ku buhunikiro no ku masoko, bikazanagabanya umwanya n’imvune bagiraga bikorera ku mutwe.

Kamagaju Alimah uri mu bahinga ibigori yagize ati: “Twishimiye ibi bikoresho duhawe kuko mu gihe cy’isarura twamaraga umwanya munini dutunda ku mitwe tujyana umusaruro mu buhunikiro. RIFAN itwara byinshi ku buryo nk’abagore tuzajya dupakira akazi kakarangira vuba, bityo tukabona umwanya wo kujya no kwita ku muryango.”

Gashagaza Geofrey we aba muri koperative y’aborozi muri Kirebe avuga ko RIFAN bahawe igiye gutuma umukamo wabo utangirikira ku ikusanyirizo.

Ati: “Turanezerewe cyane kuko twajyaga tugira amata asigara iyo imodoka ya Inyange yazaga gutwara umukamo. Yashoboraga kwangirika kubera gutinda mu cyuma kiyakonjesha ariko ubu iyi moto tubonye izajya idufasha guhita dutwara umukamo wacu bitagoranye. Gukodesha imodoka iyazana ku Nyange byadusabaga ibihumbi 70…. Tuzayazigama kuko tuzakoreshaho make yo kugura lisansi.”

Ukwitegetse Clementine wo muri koperative ihinga ibigori (COIKA) i Karama yagize ati: “Hehe n’imvune ku mugore no kongera kwikorera mu dufuka. Iki gikoresho kiziye igihe, kizadufasha gukusanya umusaruro wacu tuwukura ku masite tuwugeza ku bubiko. Turashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu buba bukomeje kutworohereza mu mikorere hagamijwe ko tugera ku iterambere.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) Mukamwezi Jackline avuga ko iyo nkunga yagenewe amakoperative mu rwego rwo kubafasha kubyaza umusaruro imihanda baba barubakiwe n’icyo Kigo.

Ati: “Ubusanzwe muzi ko dukora imihanda ibafasha gutwara umusaruro. Iyo mukora mukeza, mukorora mukabona umukamo, Leta yifuza ko mubona n’uburyo bwo kugeza umusaruro n’umukamo wanyu ku isoko. Ni muri urwo rwego twabakoreye imihanda ariko tunabagenera uburyo bwo gukoresha iyi mihanda mutwara umusaruro wanyu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yasabye abahawe ibi bikoresho kubyitaho no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati: “Dushima Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu butekerereza umuturage wacu bukagena ibikwiye kumufasha kugira ngo agire aho ava n’aho agera. Ubu rero abahawe ibi bikoresho murasabwa kuzitura ababibageneye kubikoresha neza mukabibyaza umusaruro, kugira ngo n’agaruka agasanga mwarateye intambwe muzafatanye gutekereza n’ibindi binini byakorwa.”

RIFAN zatanzwe zikorera imizigo aho imwe ihagaze agaciro ka miliyoni 5 395 000frw, hakaba hatanzwe eshanu zifite agaciro ka miliyoni zisaga 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakoperative yahawe RIFAN ashimishijwe nuko zizayafasha kugeza umusaruro ku masoko
Abahagarariye amakoperative bashyikirijwe ibikoresho bijyanye na RIFAN

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA