Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bataramenya gukoresha ikoranabuhanga mu kurangiza imanza abaturage babagana bavuga ko bakigorwa no kurangirizwa imanza batsinze, babwirwa ko bitinda muri sisitemu.
Abaturage bavuga ko uku gutinda kurangirizwa imanza harimo ababa baraburaniye mu bunzi no mu Nkiko z’ibanze, bavuga ko akenshi kurangizwa kw’imanza zabo bifashisha abahesha b’inkiko batari ab’ubumwuga barimo abayobozi b’Utugari n’Imirenge.
Muteteri Amina agira ati: “Akenshi iyo utsinze urubanza mu bunzi kugira ngo woroherwe nk’umuturage wifashisha umuhesha utari uw’umwuga akakurangiriza urubanza. Gusa muri iki gihe nta rubanza rugipfa kurangizwa. Ujya kwa gitifu bakakubwira ko bisaba kubishyira muri sisitemu. Hari abakubwira ngo ujye kutwinjizamo ku irembo. Ku irembo nabo wagerayo bakakubwirako hari ibishyirwamo n’umuhesha w’inkiko, bigatuma bitinda”
Karuretwa Damien na we agira ati: “Bikunze aba bahesha bajya badufasha mu buryo bwihuse urubanza rukarangizwa. Dukeka ko harimo n’ubumenyi buke, wenda nabo bakaba bataramenya uko bishyirwa muri izi sisitemu kuko hari n’ukubwira ko byakozwe hashira iminsi ngo ntibyakunze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, akanaba umuhesha w’inkiko utari w’umwuga ku rwego rw’akarere, Bagirishya Peter ashishikariza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kwiga iryo koranabuhanga.
Ubuyobozi bugaragaza ko hari ingamba zo kunoza iyi serivisi harimo guhugura abahesha b’inkiko ndetse nabo bagasabwa kubishyiraho umwete kugira ngo bafashe abaturage
Bagirishya yagize ati: “Hari ibiri gukorwa kugira ngo abahesha bacu bamenye uko iyi sisitemu ikora.Ubu abahesha bose ni ukuvuga abanyamabanga b’Utugari ndetse n’ab’Imerenge, abashinzwe irangamimerere mu Mirenge bateganirijwe amahugurwa ku kurangiza imanza mu ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko bizajya bituma bikorwa vuba ariko n’amakuru yuko uwatsinze n’uwatsinzwe bahererakanyije ibyemejwe n’inkiko akabikwa neza.
Uwo muyobozi yakomeje asaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kuzakurikirana neza amahugurwa kuri iyi gahunda kugira ngo bazatange ibisubizo ku baturage babarinde gusiragira.
