Bamwe mu barema isoko rya Rukomo mu Murenge wa Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba isoko ari rito bigatuma bacururiza hanze aho bangirizwa n’imvura ndetse n’izuba, bakifuza ko babonerwa aho gukorera hahagije.
Abarema iri soko riri mu masoko manini mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko ari rito cyane ku buryo ahubatse hanasakaye hadahagije.
Ibi ngo bigira ingaruka ku mikorere yabo aho abenshi bahisemo gukorera hanze yemwe n’abahaha akaba ariho babasanga.
Nkundabanyanga Alphonse yagize ati: “Iri soko birazwi ko rigira amafaranga menshi ari nabyo bituma tuza kurikoreramo turi benshi. Gusa kuba ari rito urabona ko dukorera hanze kandi byitwa ngo Rukomo hubatswe isoko.
Ubu imvura iguye ihindanya ibicuruzwa byacu tugahomba. Ikindi ubwo iyo iguye ni ukwiruka tujya kugama akazi kakaba karapfuye tugahomba. Si imvura gusa kuko no ku zuba riragutwika rikakurengeraho.Umukungugu waza ukatwangiriza.”
Akomeza agira ati: “Twifuza ko iri soko ryakwagurwa abantu bakabona aho gukorera. Kugeza ubu uretse n’abacuruza ibicuruzwa bisanzwe, bari hafi y’aha hubatse abacuruza ibindi bicuruzwa, amatungo n’ibindi bo bari ruguririya kure y’aha kuko aha no hanze ntihahagije.”
Bagirinka Donata waje guhaha na we yabwiye Imvaho Nshya ko bagorwa no guhahira mu bice bitegeranye.
Ati: “Iri soko riratatanye, kurizamo bisaba gukora ingendo ndende iyo ukeneye guhaha ibintu bitandukanye. Nawe Reba kuba ritagira igitoki ukazamuka ruguririya i Nyamirambo, wasoza ukaza kugura ibitambaro inaha mu isoko. Biratuvuna ku buryo bikunze twakubakirwa isoko riri hamwe.”
Mupenzi Aloys na we yagize ati: “Ubuyobozi tububwira ko tubangamiwe no gucururiza hanze kandi ko biduhombya ntibagire icyo badufasha.
Tekereza kuba uri gucururiza hano ugasora ni ukuri imbere mu isoko mu gihe imvura igwa umaze gusora ukabizinga hagasigara hacuruza uri ahasakaye gusa. Tubifata nk’akarengane.Turasaba ko bagura isoko.”
Iki kibazo ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyagatare buvuga ko bukizi ndetse hari ibiteganywa gukorwa.
Matsiko Gonzague Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yagize ati: “Ni byo ririya soko ni rito ndetse naho ryubatswe ni hato ku buryo no kuryagurira hariya bigoye. Abaturage twababwira ko nyuma yuko tubonye igishushanyombonera, ubu turi gushaka ingengo y’imari yo kubaka isoko rikwiye.”
Yavuze ko rizubakwa ahantu hakwiye aho rizimurirwa rikajya aho igishushanyombonera cyariteganyirije, asaba abaturage kwihangana mu gihe ubuyobozi buri gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Isoko rya Rukomo riremwa n’abaturuka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare no mu tundi Turere bahana imbibi ndetse n’abaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bazana cyane ibiribwa birimo ibirayi, ibitunguru, amafi n’ubuconsho.
