Abarema isoko rya Rukomo riherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko abacuruhariza, barasaba ko ubwiherero rusange bakoresha bwakorwa neza kuko bushobora kubateza uburwayi kubera umwanda.
Bamwe mu bacuruzi barikoreramo baganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko akenshi iyo bagezemo batungurwa n’uko basanga umwobo waruzuye ku buryo bashobora kuzakurizamo uburwayi nk’uko babigarukaho.
Muragijimana Odile yagize ati: “Iyo tugiye muri ubu bwiherero ntabwo tuba dutuje, kubera umwanda urimo ndetse n’umunuko ubuturukamo. Dufite impungenge z’uko tuzarwara biturutse ku mwanda. Turasaba ko inzego bireba zakemura iki kibazo kugira ngo ababukoresha bajye bisanzura badafite imitima ihagaze y’uko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda.”
Yakomeje agira ati: “Kubera ukuntu buba bwanduye bamwe banga kubuzamo kubera uburyo batinya ko bakubitana n’umwanda. Badufashije bahakora kuko no kwifata ntitubuzemo nabyo biba bibangamiye umuntu ukeneye kwiherera.”
Mutoni Devotha nawe yagize ati: “Tubangamiwe n’umwanda wo muri ubu bwiherero icyo twifuza ni uko bwavugururwa byashoboka bakanasenya bakubaka bundi bushya kuko bugagaragara nk’ubushaje bityo rero bukwiye gukorwa vuba.”
Uyu mubyeyi we asaba inzego bireba kubuvugurura bahereye ku nyubako yabwo bakanavidura umwanda.
Abakorera muri iri soko bavuga ko isuku yakitaweho kuko banatanga amahoro y’isuku ya buri kwezi.
Undi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ni byo koko isuku ni nkeya ariko bigirwamo uruhare na kampani ikora isuku.”
Akomeza agira ati: “Njye nk’umuyobozi w’isoko sindi umuvugizi ku buryo navugira mu itangazamakuru ariko duhora tubibwira urugaga rw’abikorera dutegereje ko haricyo bizatanga.”
Umuyobozi wa kampani ikora isuku muri iryo soko Uwayezu Pascal yemera ko koko ubwo bwiherero burimo umwanda gusa ngo bukunze kwangirizwa n’abantu bashyiramo ibitambaro gusa ngo n’ubwo bagerageza kubukora ku munsi w’isoko bibagora, akaba ari yo mpamvu umwanda ugaragara cyane mu gihe butaviduwe.
Yagize ati: “Tugerageza kubukora ariko tugorwa n’abazanamo ibitambaro ibintu by’impapuro, buba bukeneye kuvidurwa gusa turaza kureba ikibazo ku buryo umunsi w’isoko uzongera kurema byakemutse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo Uwambayingabire Claire yavuze ko abizi ko ubwo bwiherero bushaje ariko kuba bwanduye atabizi.
Yagize ati: “Ndabizi ko ubwo bwiherero bushaje ariko kuba bwanduye reka mbikurikirane tubishakire igisubizo. Igisubizo cyaba uburyo bwo kurushaho kuhakora isuku, ariko igisubizo kirambye kizaba kuvugana n’abo bireba bose hakarebwa uko bwasanwa cyangwa bwavidurwa ari nacyo tugiye gukurikirana.”
Isoko rya Rukomo rirema buri wa Gatanu w’icyumweru rikaba riremwa n’abaturutse mu Mirenge ya Rukomo, Nyagatare, Gatunda, Mukama, Mimuri, Karama, Tabagwe n’ahandi, byumvikanisha umubare munini w’abagana iryo soko ko bashobora kwandura indwara zituruka ku mwanda igihe servisi z’isuku zaba zititaweho.