Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi bubakiwe umwaka ushize bavuga ko uyu mwaka wabaye umwihariko kuri bo kuko bawusoje batandukanye no gukodesha. Abashima kuba barahawe amacumbi harimo abubakiwe mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Barija, mu Murenge wa Nyagatare. Bavuga ko mu byo baruhutseho ari uguhora babazwa ubukode bw’inzu, ubuzima bari bamazemo igihe kandi bubakomereye cyane.
Rugaju Theogene agira ati: “Ntabwo nabona uko mvuga ukuntu uyu mwaka maze mba mu nzu yanjye wambereye mwiza, ndaryama ngasinzira ndetse cyane. Twari dufite ibibazo byinshi, ariko hakiyongeraho ikiremereye cyo kutagira icumbi bikatuzahaza cyane. Nkanjye nari maze imyaka 31 nari nyimaze nkodesha kandi ubushobozi ari ntabwo. Ibi byangiragaho ingaruka zo guhora nimuka nshakisha ahari utuzu twa make kandi tubi.”
Akomeza agira ati: “Ariko umwaka ushize nagiye kubona mbona banzanye hano bati ngiyi inzu twakubakiye ngo uture utongera kwirukanka. Narishimye ariko ubu uyu munsi ni bwo numva kuba mu icumbi ntishyuzwa bintera umunezero. Ndabyuka nkajya gushakisha, naronka, ntaronka sinikanga mba mfite aho ndi butahe, navuga ko maze umwaka mpinduye ubuzima.”
Mukakarisa Goreth yatujwe mu Mudugudu wa Kinihira akuwe aho yakodeshaga mu murenge wa Rwimiyaga. Ati: “Ntako bisa guhabwa icumbi rimeze ritya nkaba mpamaze umwaka ntawuje kunyaka ubukode, nari narazengerejwe no gukodesha ku buryo n’ubuyobozi bwari bubizi. Ubuyobozi bwaraje burambwira ngo hari ahantu twakubakiye baranzana mbona bampaye inzu.” Yongeyeho ati: “Ni ishimwe rikomeye cyane. Mu bibazo twagiraga navuga ko twakuweho umutwaro uremereye wo kutagira aho tuba.”
Mu bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kinihira bavuga ko bagifite harimo ibijyanye no gufashwa kwivuza ndetse no kubona aho bahinga ibibatunga. Umwaka ushize ubwo iyi miryango yahabwaga inzu zo guturamo, ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyagatare bwagaragazaga ko abasaga 400 bagikeneye kubonerwa aho gutura cyangwa gusanirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko mu guhangana n’ikibazo cy’abataragerwaho n’amacumbi uyu mwaka hari undi mubare w’abubakiwe bazanashyikirizwa inzu muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Uko ubushobozi buboneka tugenda dushakira amacumbi abababaye kurusha abandi. Uyu mwaka na bwo dufite inzu ziri kubakwa ndetse ziri kugana ku musozo, tukaba turi gufatanya n’inzego bireba mu kureba abo dutuza muri izi nzu duhereye ku bafite ibibazo bikomeye kurusha abandi.”
Mu mihigo y’Akarere ka Nyagatare y’uyu mwaka harimo kubakira imiryango 6 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 116.

