Nyagatare: Abasaga 120 baguriwe imbabura za rondereza barazivuga imyato
Amakuru

Nyagatare: Abasaga 120 baguriwe imbabura za rondereza barazivuga imyato

HITIMANA SERVAND

December 4, 2025

Abaturage barenga 120 bahawe imbabura za rondereza mu  Mudugudu wa Rwabiharamba Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, baravuga imyato Imbabura bahawe za rondereza zabafashije kugabanya ibicanwa bakoresha bigabanya imvune zo guhiga amakara n’inkwi.

Imbabura imwe mu zo bahawe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 40 000, bakaba bavuga ko batarazibona bagorwaga no kubona ibicanwa gutegura amafunguro bikababera ihurizo mu yandi.

Muteteri Jane yagize ati: “Inaha ibicanwa bihenda kurusha ibiribwa. Twahuraga n’ibibazo bikomeye byo kutagira aho dukura inkwi ndetse n’amakara. Washoboraga kubona udukwi duke ukaba wahitamo guteka ibiryo utifuzaga, ahubwo ukareba ibidatinda ku ziko. Turashima ubuyobozi bwaduhaye izi mbabura kuko zikoresha ibicanwa bike cyane kandi mu buryo butaduhenda.”

Mukwiye Donatien we avuga ko kutagira ibicanwa bigira ingaruka nyinshi ku muryango.

Ati: “Guhangayikishwa n’ibicanwa byatumaga hari igihe ugabanya abana imirimo ariko abajya guhiga inkwi ugasanga bazibuze, bikanagira ingaruka ku myigire kuko akenshi byatumaga hari abakererwa ishuri. Ababyeyi na bo ntibaruhukaga kubera ko bavaga mu mirimo bakiruka imisozi basakuma ibyo gucana bidapfa kuboneka inaha.”

Akomeza avuga ko imbabura bahawe zinabafasha kugira isuku aho zitagira imyotsi ndetse n’umwanda ugaragara ku mikoreshereze yazo.

Ati: “Ubundi twacanaga imyotsi ikaba myinshi mu nzu ariko ubu byarakemutse turashima ubuyobozi bwaduhaye izi mbabura.”

Mukeshimana Dalia na we yagize ati: “Iki gikorwa ni icy’agaciro kuri twe. Twatujwe mu Mudugudu mwiza ariko twari tukigowe n’ibicanwa kandi ubona ko ibijyanye n’inkwi bigenda bikendera. Barakoze rero kuduha imbabura twaherewe ubuntu aho tuzajya ubu ducana buriketi kandi ubona ko bihendutse. Ntawugikorora kubera imyotsi no kwatsa mu ziko.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, asaba abahawe Imbabura gukomeza kuzikoresha neza anizeza n’abatarazibona ko hari gahunda yo kuzigeza kuri benshi bashoboka.

Ati: “Biri mu nshingano z’ubuyobozi dufatanyije n’abafatanyabikorwa gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage bacu cyane cyane abadafite ubushobozi. Ikibazo cy’ibicanwa rero gikomeje kugaragara hirya no hino, akaba ari yo mpamvu dushakira ibisubizo ku mbabura nka ziriya zironderereza ibicanwa.”

Yaboneyeho gusaba n’abaturage bafite ubushobozi kuyoboka iyo gahunda bitabasabye gutegereza inkunga ya Leta kuko bigira inyungu nyinshi zirimo no gutanga umusanzu ufatika mu kubungabunga ibidukikije.

Kubona ibicanwa bisigaye ari ingorabahizi mu Mutara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA