Nyagatare: Abashoramari bamenye amahirwe y’ishoramari biyemeza kwerekerayo
Ubukungu

Nyagatare: Abashoramari bamenye amahirwe y’ishoramari biyemeza kwerekerayo

HITIMANA SERVAND

November 22, 2024

Abashoramari bakorera mu Karere ka Nyagatare n’abifuza kuhashora imari baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga basobanuriwe amahirwe y’ishoramari ahagaragara biyemeza kuza kuhakorera.

Bamwe muri bo bavuga ko hari byinshi bishobora kubafasha gukorera imishinga yabo muri ako Karere ikabungura ndetse ikanateza imbere aho bakorera, kubera ko bafite ubushobozi ariko bakaba batari bazi neza amahirwe y’ishoramari ahari.

Abo bashoramari babigarutseho mu Ihuriro ry’ishoramari ryiswe “Nyagatare Investment Forum”, rigamije kugaragariza abashoramari batandukanye amahirwe ari muri ako Karere ku buryo bagashoramo imari, ari abahavuka, abo hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga barimo Abisiraheli n’abandi.

Ni ihuriro ryahurije hamwe ibigo bya Leta n’abikorera mu ngeri zitandukanye, kugira ngo baganire ndetse banagaragarizwe ahari amahirwe y’ishoramari mu Karere ka Nyagatare, ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare.

Sezikeye Valens umwe mu bashoye imari muri Nyagatare yavuze ko yungukiye byinshi muri iyi nama yaba kumenya ibindi yashoramo imari no kumenya uko abandi bakora ishoramari ryabo ntiridindire.

Ati: “Uyu munsi wabaye uwo kwiga no kumenya ibihari byose umuntu yashoramo imari. Njyewe nashoye imari mu gutunganya ibinyobwa. Ariko aha nabonye uburyo hari amahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi nsanga ari n’ibikorwa bigira inyunganizi zitandukanye.

Ikindi cyanshimishije ni uko buri wese ashishikariye gukora ibikorwa bitanga akazi, bityo tukaba twakunguka ariko tukanazamukana n’umubare munini w’abaturage bungukira ku byo dukora.”

Mujyarugamba John washoye imari mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, yagaragaje ko gukorera muri aka Karere bitanga amahirwe yo kunguka.

Ati: “Aka Karere Dufite amahirwe menshi yo kuba dufite ubutaka bunini kandi bwera. Ubu Dufite uruganda rw’amata rukeneye umukamo mwinshi, nayo ni amahirwe ku washora imari mu bwozi bugezweho kuko isoko rihari. Iki nanjye mbona ari igikorwa ngiye kongeramo imbaraga ngatanga umusanzu mu guhaza ruriya ruganda twahawe n’Umukuru w’Igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yagaragarije abashoramari ko Leta yiteguye gukora ibishoboka bagafashwa mu bikenewe kugira ngo bikorerwe muri aka Karere kandi bunguke, birimo kongera ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yifuje ko ku bufatanye bwa RDB na MINICOM bafasha mu kujya bohereza bamwe mu bashoramari bakora ibifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare kuko ariho haboneka iby’ibanze bikenewe.

Ati: “Nk’umushoramari wifuza gukora ibiryo by’amatungo mu bisigazwa by’imyaka mwamufasha kumugira inama yo kuzana uruganda i Nyagatare aho kurujyana i Masoro. Byaba guta umwanya kuza gukura ibyo ukoresha inaha ukabijyana i Kigali warangiza kubitunganya nanone ukabipakira ubigarurira aborozi hano.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence yijeje ubufatanye mu bikorwa by’ishoramari muri Nyagatare.

Ati: “Kugira ngo Icyerekezo cy’Igihugu cy’Itetambere kigerweho birasaba uruhare rukomeye rw’abikorera. Uyu munsi Nyagatare ni hamwe mu ho washora imari ukunguka. Leta ibafata nk’inkingi ya mwamba mu guhanga imirimo, aho twifuza ko mukomeza kongera ishoramari rizadufasha kuzamura Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.

Muri iryo huriro hemejweko icyanya cy’inganda cya Nyagatare kigiye gutunganywa kigashyirwamo ibikenewe byose kugira ngo hatagira inzitizi zabangamira abashaka gutangiza ibikorwa byabo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA