Nyagatare: Abatishoboye basaga 1,600 bashakiwe  imirimo barikenura
Imibereho

Nyagatare: Abatishoboye basaga 1,600 bashakiwe imirimo barikenura

HITIMANA SERVAND

March 29, 2026

Mu gihe uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 ubura amezi 3 ngo ugere ku musozo, ubuzima bw’abaturage basaga 1,600 bari batishoboye mu Karere ka Nyagatare, bwahinduwe n’imirimo bashakiwe ikabafasha kwiteza imbere.

Iyo mibare y’abashakiwe imirimo ishimangirwa n’Ishami rishinzwe Igenamigambi mu Karere Kanyagatare, abashakiwe imirimo na bo bakaba bihamiriza ko imibereho yabo yarushijeho kuba myiza bakaba biteguye kwinjirana mu mwaka mushya n’ingamba nshya.

Abahawe imirimo mu bikorwa bitandukanye, cyane cyane mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo, bavuga ko gukora ku mafaranga byatumye hari ibyo babasha kwikemurira bafashwaga ba Leta.

Mutuyimana Charles wakoze ahubakwaga Ivuriro rya Mirama, yavuze ko byamuhaye amahirwe yo kwikenura mu rugo, ubu akaba yarikenuye ndetse afite n’bikorwa by’iterambere.

Agira ati: “Ubundi sinabonaga amafaranga ariko hariya narakoraga ngahembwa, aho byamfashije mu kugura ibikoresho byo mu rugo ntagiraga. Nagiraga isafuriya ebyiri n’ibase imwe mbese warebaga mu nzu ukabona nta kintu mfite. Nyamara uyu munsi mfite ibikoresho bihagije ndetse naguze na ka matera kanjye n’iy’abana.”

Mukaferisi Ange wagize ibyago byo kubura umugabo, na we yakoze mu kubaka ubusitani bugezweho bwubatswe mu Mujyi wa  Nyagatare, akaba yagize ati: “Mu byo nishimira nakuye muri aka kazi ni uko nabashije kugura ihene y’ibihumbi 60 Kandi mu byukuri ntabwo byajyaga binyorohera kuba nabona aya mafaranga ingunga imwe.”

Akomeza ahamya ko abakozi bose bakoranye binjiye muri gahunda ya Ejo Heza, bakaba baratangiye guteganyiriza ahazaza habo ubwo bazaba bageze mu zabukuru.  

Akomeza agira ati. “Ihene naguze nizeye ko ishobora kuzanteza imbere aho yakororoka nkagurisha nkabasha no gukodesha ubutaka ngahinga nkunguka.”

Mukanyirigira Dorothee na we ufite ikibazo cy’uko umugabo yamutanye abana atari ashoboye kurera, akaba yaranagaragaje iki kibazo mu Muganda usoza ukwezi i Gatunda mu mwaka ushize, yishimira akazi yabonye aharimo gutunganywa Ikiyaga cy’Umuvumba.

Ati: “Akazi nahawe karanshimishije cyane. Ubu mbasha kubonera umuryango wanjye ibyo ukeneye, mbonera abana ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga yunganira ishuri mu kubagaburira. Ni ishimwe rikomeye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry, ubwo yari mu nama n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere, yavuze ko ubuyobozi burajwe ishinga no kubona abaturage bagira imibereho myiza.

Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko tubona imibare y’abava mu byiciro by’abatishoboye yiyongera. Ibi bisaba ubufatanye mu gusindagiza abafite intege nke no kubahuza n’amahirwe ahari, abashoboye gukora bakabona imirimo bakadufasha kubafasha. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage bacu ikarushaho kuba myiza.”

Uretse abaturage bamaze kubonerwa imirimo kugera muri uku kwezi kwa Werurwe, biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira abasaga 3,000 batishoboye barafashijwe kubona imirimo.

Mu Gihugu hose, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo nibura ibihumbi 250 buri mwaka nk’uko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2025-2029.

Intego nyamukuru ni ukugabanya ubushomeri, guteza imbere imirimo inyura abayikora (decent jobs) no kuzamura ubukungu, abaturarwanda bakarushaho kwivana mu bukene.

Inzego zibandwaho mu guhanga imirimo harimo ubuhinzi n’ubworozi ahari intego yo kuzamura umusaruro ku kigero cya 50%, iterambere ry’inganda, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, ubugeni n’ubuhanzi, ndetse n’ubukerarugendo.

Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), kongera ishoramari ry’abikorera, no kongera ubumenyi bw’abakozi, iyi ntego ikazagerwaho binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera ndetse n’inkunga z’amahanga nk’iza Banki y’Isi.

Hari abakoze ahubatswe ubusitani bwa Nyagatare

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA