Nyagatare: Abatunze “damu” zateza impanuka basabwe kuzizitira
Imibereho

Nyagatare: Abatunze “damu” zateza impanuka basabwe kuzizitira

HITIMANA SERVAND

March 16, 2026

Abaturage bamaze igihe bumva impanuka zifitanye isano n’amahema afata amazi yo kuhira amatungo azwi nka ‘damu’ (dam sheets), bifuza ko hashyirwa imbaraga mu kuzizitira cyangwa aho ziri hagacungirwa umutekano kugira ngo hadakomeza guteza ibyago birimo no gutwara ubuzima bw’abantu.

Aba baturage bavuga ko kenshi hari igihe usanga ibi byobo bisa n’ibyasibye ariko imvura yagwa amazi abibamo akiyongera, bityo uhakandagiye ahameze ibyatsi akisanga yarohamye.

Hari n’impungenge ku bana bakirina hafi yabyo, abandi bakabyidumbaguzamo, hakaba hari na bamwe bahasize ubuzima nk’uko aba baturage babishimangira.  

Urugero ni ni aho umwaka ushize umwana wo nu Kagari ka Barija mu Mudugudu wa Busana yavuye mu idamu yogana na mugenzi we agahita apfa.

Mukangarambe Anne agira ati: “Turasaba ko Abafite za damu bazizitira kuko ntabwo nk’abana wabacunga buri gihe. None se ubu Cyuzuzo ntiyaguyemo agapfa? Ntabwo izi damu kandi zica abaturutse ahandi gusa kuko usanga na ba nyirazo batakarizamo bamwe mu bo mu miryango yabo.”

Dan Gakire na we avuga ko izi damu zizitiwe byafasha gukumira abazigwamo.

Ati: “Hari abantu batandukanye tumaze gushyingura baguye mu mazi. Izi damu turazikeneye kuko zidufasha kuhira amatungo, ariko kandi n’ubuzima bw’abazigwamo bukwiye kurengerwa. Ni yo mpamvu dusaba ko hashyirwaho uburyo zikoreshwa ariko zikanacungirwa umutekano. Bitabaye ibyo zizakomeza kudutwara abantu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague asaba buri mworozi ufite damu kurizitirira mu rwego rwo kwirinda ko hari uwagwamo.

Ati: “Umuntu wese ufite damu itazitiye akwiye kuyizitira ku buryo ntawayigwamo by’impanuka. Ni n’icyemezo cyafaahwe n’inama y’umtekano y’Intara, utazabikora hakagira ugwamo azabibazwa ndetse ukurikiranwe n’ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamduni, na we aheruka gusaba abegera amazi kugira amakenga ariko bikajyana no gushyiraho uburinzi bukakaye.

Yagize ati: “Ikindi ni uko ibi byuzi bikwiye guhabwa abarinzi bagakumira abana bashobora kujya kuhakinira, ndetse n’ababyeyi bagakurikirana aho abana babo aho bari n’ibyo barimo.”


Uretse umwana uheruka kugwa mu idamu i Nyagatare, hari n’umugabo waguye mu idamu ya Gihorobwa arimo kuroba amafi, ndetse mu gihe kimwe nanone Ndahayo Jean Paul w’imyaka 22 wo mu Karere ka Kayonza ni yo yamuhitanye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA