Abaturage batuye mu Tugari twa Bushoga na Rurenge mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere cya Cyonyo kikaba kiri kubafasha mu buhahirane.
Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko banejejwe no kubakirwa ikiraro cyo mu kirere kuko ari igisubizo kirambye mu gukemura ikibazo bahura nacyo mu gihe cy’imvura bitewe n’umugezi wa Cyonyo wuzura bakabura uko bambuka.
Abaturage bavuze ko kutagira ikiraro byabadindizaga mu iterambere kuko bari bafite amasambu hakurya no hakuno bakabura uko bajya guhinga bisanzuye no gusarura umusaruro bikabavuna ariko ko ibibazo byabidindizaga byose n’iterambere ryabo gikemutse kuko babonye aho banyura heza bityo ko iterambere ryabo rigiye kurushaho kwiyongera no guhahirana n’abandi byoroshye.
Mukamurigo Violette umaze imyaka 42 atuye Bushoga mu Karere ka Nyagatare yagarutse ku mateka agoranye yo kunyura ku kiraro cya Cyonyo.
Yagize ati” Natuye hano mu 1982, amateka ya hano ndayazi, ni maremare kuko guca kuri iki kiraro byari bikomeye cyane, hakurya aha Rurenge tuhafite amashuri ariko abana bacu kujya kuhiga byabagoraga cyane. Turashima cyane Akarere kuba batwibutse bakatwubakira ikiraro cyiza nk’iki.”
Tugizwenayo Emmanuel utuye mu Kagari ka Bushoga yagize ati: “Twishimiye ko iki kiraro kuko kiri kutworohereza gukorera ibikorwa hakurya Rukomo, hari amasoko dukurayo ibicuruzwa tuzana iwacu. Mbere ikiraro cyari gihari cyari icy’ibiti, iyo imvura yagwaga hari ubwo cyaratembanwaga.”
Nyirambarushimana Dally utuye mu Kagari ka Rurenge yavuze ko mbere ikiraro cyari kigoye cyane ngo ntawahanyuraga yikoreye ibintu biremereye. Yongeyeho ko igihe cy’imvura hari ubwo abantu bagwagamo bagapfa.
Turinimana Jean Paul utunda umuceri uva mu gishanga cya Nyabugogo gihuza Rukomo na Nyagatare yavuze ko yagorwaga no kwambutsa umuceri anyuze ku biti none ngo ubu agiye kujya awambutsa nta nkomyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko hashyizweho komite y’abantu 10 batojwe kubungabunga ikiraro cya Cyonyo bakaba barahawe n’icyemezo.
Yavuze ko ikiraro cya Cyonyo gikomeye bitewe na kampani yacyubatse bityo bakaba bizeye ko kizaramba kandi kigafasha abaturage mu gukemura ibibazo bahuraga nabyo. Yasabye abaturage gufata neza no kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho.
Ati: “Ubusanzwe dutanga amasoko abantu bakaza bakubaka ibiraro, ariko twatekereje kuza kubaka hano biranga kubera ko ari mu gishanga, twarubakaga bikariduka ubundi hakaza amazi hanyuma tubona igisubizo ari ukubaka ibizaramba. Turasaba abaturage kubyaza umusaruro iki kiraro bahahirana hagati yabo ndetse bakakibungabunga kugira ngo kizarambe.”
Ikiraro cyo mu kirere cya Cyonyo gifite uburebure bwa metero 61 ndetse n’uburambe bw’imyaka guhera kuri 30 kugera kuri 60 nkuko bitangazwa na Bridge to Prosperity yubatse icyo kiraro, kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni 112 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Karere ka Nyagatare bamaze kuhubaka ibiraro bitatu byo mu kirere, icya Cyenjojo cyo mu Murenge wa Rwempasha, icya Cyonyo n’icya Nyamenge muri Musheri kitaratahwa.