Nyagatare: Abatuye Karama bahamya ko bakesha iterambere Imiyoborere myiza
Imibereho

Nyagatare: Abatuye Karama bahamya ko bakesha iterambere Imiyoborere myiza

HITIMANA SERVAND

March 21, 2026

Abaturage b’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira iterambere bagezeho ririmo ibikorwa bifatika by’ubukungu ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza bakesha ubuyobozi bwiza.

Abo baturage bavuga ko babishingira ku mpinduka zihagaragara yaba iza rusange zirimo ibikorwa remezo bitahabaga ubu bikaba byarahagejejwe n’impinduka ku mibereho y’abaturage bateye imbere.

Rucahaga Martin agira ati: “Inaha ubuzima bwarahindutse, hari ibyo dusangiye nk’abaturage twagejejweho na Leta ubusanzwe byari inzozi kuri twe.

Nkange wavukiye inaha, ntabwo twumvaga ko hagera amashyanyarazi. Nta n’uwari uyazi keretse ababashaga kujya nk’i Kigali cyangwa i Byumba. Uyu munsi turacana twarasirimutse. Hari umuhanda wa kaburimbo, hari amashuri amavuriro n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Twari twaramenyereye kugenda n’amaguru tujya gutegera kure iyo twabaga tugiye nka za Kigali n’ahandi. Bwari ubuzima bubi ariko twasaga n’abamenyereye aho uyu munsi ari bwo tubona ko twari twararushye. Urwo rugendo twarukoraga n’amaguru.”

Mukanzigiye Laurence nawe agira ati: “Uyu munsi ubuzima bw’abanyakarama bwarahindutse cyane. Kera akazi inaha kwari uguhinga gusa kandi nabwo tugahingira kurya. Uyu munsi duhinga mu buryo bugezweho tugakoresha amafumbire tukeza byinshi aho duhingira isoko tukabona amafaranga. Amashanyarazi yatumye hahangwa indi mirimo irimo ubusuderi, kogosha, serivisi z’ikoranabuhanga. Ibi byose ni ubuyobozi bwiza tubikesha.”

Mu bindi abo baturage bashima ni uburezi kuri bose. Kakuze Emelance yagize ati: “Umuturage w’i Karama sinzi uko yashima agasiga ibijyanye n’amashuri twegerejwe. Mu bihe byacu wasangaga nko ku mwaka hari nk’abana 6 batsindiye kujya mu mashuri y’isumbuye. Uku kwiga kw’abantu bake na byo byagiraga ingaruka ku mitekereze no kwaguka k’ubwonko ku buryo bwo kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, avuga ko biri mu nyungu z’ubuyobozi kugira umuturage wishimira ko ava ahabi agana aheza.

Ati: “Ubuyobozi buba bubereyeho abaturage. Icyifuzo ni uko umuturage afashwa kugira intambwe atera ahindura imibereho ye, kandi mu ngeri zose. Niba yeza toni imwe uyu munsi, umwaka utaha akeza toni 2. Kandi iyo hari impinduka ku muryango runaka zirigaragaza aho usanga uwari mu nzu y’amabati 30 ayongera akanashyiraho arushijeho kuba meza.”

Yavuze ko ubuyobozi busaba  abaturage gukomeza intambwe aho Leta na yo ikora ibiri mu nshingano zayo ibagezaho ibiborohereza mu mikorere ubundi na bo bakaguma mu ngamba zo kwiteza imbere n’Igihugu muiri rusange.

Abaturage bashima ibyiza bamaze kugezwaho n’ubuyobozi
Mu byishimirwa n’abatuye i Karama harimo umuhanda wa kaburimbo ugera muri uwo Murenge wabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA