Itsinda ry’abasirikare bakuru baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye imishinga yo mu karere ka Nyagatare igamije kurengera ibidukikije, bashima imbaraga zishyirwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2026, aho basuye imishinga irimo iyo gutera ibiti, kubungabunga ibyanya nyaburanga birimo ibiti byihariye nk’ibya gakondo ndetse no gufata neza amazi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabagaragaje ko kwita ku gutera ibiti n’ubindi buryo bwo kwita ku bidukikije byatumye aka Karere gahindura isura ugereranyije no mu myaka yo hambere.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yagize ati: “Abazi aka Karere mu myaka ya za 2000 hari ku gasi. Twagiraga izuba ribi umuntu atabona aho kwikinga. Ibi byagiraga ingaruka ku bikorwa by’abaturage birimo ubuhinzi n’ubworozi kubera kugira imvura nke.
Akomeza agira ati: “Leta yashyize imbaraga mu mishinga yo kwita ku bidukikije, haterwa ibiti ku mihanda, ibivangwa n’imyaka aho ubu n’iyo uri ku misozi ubona hasa neza. Ibi twavuga ko biri no mu bituma ubu tutakigira ikibazo cy’ibura ry’imvura.”
Uyu muyobozi anavuga ko gahunda zo kwita ku bidukikije ubu abaturage bazumva aho na bo bafatanya mu kubirinda. Uwari uyoboye aba basirikare General de brigade Chrisostome Ngendahimana yavuze ko bashimye izi gahunda zo kwita ku bidukikije ndetse bifite aho bihuriye n’inshingano zisanzwe z’umusirikare.
Ati: “Uru rugendo rwatumye tubona ibiri gukorwa mu kwita ku bidukikije. Gahunda nk’izi zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere tuzihuza n’inshingano zacu z’ibanze zo gucunga umutekano. Murabizi ko umutekano tutakiwurebera gusa ku rugamba rw’imbunda ahubwo n’ibindi byabangamira ituze rya rubanda. Kwita ku bidukikije rero ni kimwe mu bitanga umutekano ku buzima bwa muntu kandi twashimye uko izi gahunda zikorwa muri aka karere aho ari n’isomo rikomeye kuri twe.”
Aba basirikare bakuru biga i Nyakinama basuye Akarere ka Nyagatare barimo abo mu Rwanda, Uganda, Mali, Benin, Ghana na Santarafurika.
