Abasenateri bari gusura ibikorwa by’ubworozi mu Karere ka Nyagatare, bagaragarijwe imbogamizi zikizitiye iterambere ry’ubworozi bahereye ku buke bw’ibikorwa remezo by’ibiryo by’amatungo, biri mu bituma igiciro kirushaho gutumbagira.
Guhera muri Kamena 2025 kugeza ubu, aborozi n’abacuruzi b’ibiryo by’amatungo bavuze ko umufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 7 000, ibiryo by’ingurube hiyongeraho 6 000 Frw mu gihe ku biryo by’inka hiyongereyeho 4000 Frw ku mufuka.
Ku wa Kabiri, ni bwo rimwe mu matsinda y’Abasenateri ryasuye Akarere ka Nyagatare, ari na ko harebwa uko Politiki z’Igihugu zikomeza kubashyigikira mu iterambere ryabo, aho bagaragarijwe ko igiciro cy’ibiryo by’amatungo n’imiti yayo gikomeje gutumbagira bikabangamira ubworozi muri rusange.
Mu Murenge wa Karangazi w’Akarere ka Nyagatare, Abasenateri basobanuriwe uburyo bwo kugaburira amatungo ubwatsi bwizewe kandi bwongera umukamo, ariko bashimangira ko hakiri imbogamizi z’ibikorwa remezo.
Abiyingoma Livingston yagize ati: “Nyuma y’amahugurwa nahawe nashyizwe mu bikorwa ibyo nigishijwe bituma nunguka aho natangiye nta nka mfite nyamara uyu munsi nkaba ndi umwe mu borozi b’icyitegererezo. Ibi byaturutse ku gukoresha ubwatsi bufite amavitamini akenewe ku matungo yanjye kandi nabaye uwa mbere mu guhinga ubwatsi.”
Yakomeje avuga ko indi mbogamizi bagira mu Karere ka Nyagatare ari iyo kutagira amazi ahagije yo kuhira amatungo, no kuba ingufu bakoresha mu gutunganya ibiryo by’amatungo ari izikoresha mazutu bikabahenda.
Yavuze kandi ko bafite n’ikibazo cyo kugeza umukamo ku isoko kubera umuhanda udatunganyijwe.
Umuhoza Charlotte umuvuzi w’amatungo akaba acuruza ibiryo n’imiti by’amatungo i Rwimiyaga yagaragaje ko igiciro cy’ibiryo by’amatungo gikomeje gutumbagira, bikaba bigira ingaruka ku bworozi.
Ati: “Kugeza ubu igiciro cy’ibiryo by’amatungo kiri kuzamuka cyane, ibi bituma aborozi bacika intege ugasanga umuntu wari butware umufuka ahisemo gutwara igice. Nk’ubu kuva mbere y’ukwezi kwa Kamena umufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho ibihumbi 7 Frw, ibiryo by’ingurube hiyongeraho ibihumbi 6 Frw mu gihe ku biryo by’inka naho hiyongereyeho ibihumbi 4 Frw.”
Senateri Gasana Alfred yavuze ko nyuma yo gusura abaturage hazakorwa ubuvugizi hakagaragazwa uko ubworozi buhagaze mu gihugu n’inzitizi bugifite bityo Leta igakomeza kureba icyakorwa kugira ngo ubworozi burusheho kugirira umumaro ababukora.
Ati: “Turagenzwa no kureba uko ubworozi buhagaze n’imbogamizi ziburimo. Tuje gutega amatwi abaturage batubwire uko babona ibiryo by’amatungo. Ese hari aho babikura ku buryo butabagora? Ese iyo ibiryo by’amatungo bibonetse bwo babasha kubigura? Bifuza ko Leta yafasha iki mu gukemura ikibazo? Ibi byose tuzasoza ingendo turimo tubifiteho amakuru ahagije kuko nubu twatangiye kugira ibyo tumenya kuri iki kibazo.”
Imirenge yasuwe n’Abasenateri harimo Karangazi na Nyagatare ikaba ari na yo Mirenge iri imbere mu kugira aborozi benshi mu Karere ka Nyagatare, ikaba ari na yo iza ku isonga mu gutanga umukamo utubutse.





