Nyagatare: Amakimbirane y’ababyeyi be yamushoye mu buzima bwo ku muhanda
Imibereho

Nyagatare: Amakimbirane y’ababyeyi be yamushoye mu buzima bwo ku muhanda

HITIMANA SERVAND

March 25, 2026

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko amakimbirane yo mu muryango we yanaje kuvamo gutandukana kw’ababyeyi be byamugizeho ingaruka zo kwisanga ari mu buzima bwo ku muhanda.

Uwo mwana yabigarutseho ubwo yari amaze kwegerwa n’ubuyobozi bw’Akarere bwari muri gahunda yo gukusanya abana bari ku muhanda kugira ngo boherezwe kwiga imyuga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bita ku buzima bw’umwana. Avuga ko mu gihe amaze ari mu kigo k’igororamuco ubu amaze kwiyakira, aho yahamije ko kuza ku muhanda byaturutse ku makimbirane yo mu muryango we waje gutana ndetse uyu mwana agatereranwa.

Ati: “Njyewe nisanze ababyeyi bahisemo gutandukana nyamara muri bose habura uwiyemeza kundera. Papa aba i Kayonza yaranyirukanye njya kwa mama uba i Gatsibo mu Murenge wa Kabarore na we aranyirukana. Nta yandi mahitamo nasanze ndaye hanze ubwa mbere, bibaye kabiri ntangira gushaka uko mbimenyera ndetse n’uko najya mbona uko ndya. Ni uko naje guhura n’abandi bana na bo baba ku muhanda menyera ubu buzima bibi gutyo.”

Uyu mwana akomeza avuga ko ubuzima bwo mu muhanda ari bubi cyane ku buryo ntawakwifuza kububamo igihe hari andi mahitamo afite. Ati: “Ubu buzima ni bubi ntabwo nakwifuza kububamo mfite ukundi nabaho. Noneho uko ubujemo umeze birushaho kuba bibi kuko uhuriramo n’izindi ngeso mbi ugahindana.”

Kuri ubu uyu mwana na bagenzi bari kumwe mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Nyagatare boherejwe kwiga imyuga mu mujyi wa Kigali i Gikondo. Tumukunde avuga ko aziga ashyizeho umwete akareba ko yazihindurira amateka.

Ati: “Twahoraga twihishahisha ubuyobozi n’abashinzwe umutekano ariko muri iyi minsi baradufashe tugira ngo bagiye kudufunga ariko batujyanye i Kabare baratugaburira baduha amazi yo gukaraba baratuganiriza, hanyuma batubwira ko bagiye no kutujyana kwiga. Ngiye gushyira umutima ku byo nzigishwa nkareba ko byazatuma mbasha nko gukorera amafaranga yange nkihindurira ubuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet avuga ko aba bana bagiye gufashwa kwiga ariko ubuyobozi na bwo bugasigara bukurikirana ikibazo kiri mu miryango yabo kugira ngo harebwe icyakorwa, nibishoboka bazasoze kwiga bafite aho kuba hatabateza ibindi bibazo.

Ati:  “Mu bukangurambaga tumazemo iminsi twasanze amakimbirane no kutumvikana biri mu miryango bikomeje kugira ingaruka ku mikurire n’ubuzima bw’umwana. Urugero ni uyu mwana ugaragaza ko yanzwe n’ababyeyi akisanga ntabo kumwitaho afite. Nyuma yo kubabonera abafatanyabikorwa badufasha kubigisha tugiye gushyira imbaraga mu gushakisha iyi miryango yabo tumenye neza ibibazo birimo n’uko byashakirwa umuti kugira ngo aba bana batazagaruka n’ubundi babyisangamo.”

Abana bakuwe ku muhanda bakajyanwa kwiga imyuga ku wa 24 Werurwe 2026, ni 13 barimo umukobwa umwe n’abahungu 12.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA