Nyagatare: Bubakiwe amashuri biruhura abanyeshuri ingendo ndende
Imibereho

Nyagatare: Bubakiwe amashuri biruhura abanyeshuri ingendo ndende

HITIMANA SERVAND

November 19, 2025

Abaturage bo mu Kagali ka Kayange mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare bavuga ko amashuri bubakiwe yabaruhuye imvune bagiraga aho mbere yo kujya mu mirimo yabo, bazindukaga baherekeza abana bajya kwiga kubera amashuri yabaga kure kandi hari inzira zitewemo umutekano.

Bavuga ko kutagira amashuri hafi byatumaga abana babo batinda gutangira ishuri kuko yari kure.

Karungi Dinah agira ati: “Tutarubakirwa ishuri twarahangayikaga cyane. Abana batangiraga bakererewe kubera gutinya urugendo. Ntabwo umwana w’imyaka 6 yoroherwaga no kuva Kamiramigezi akagera Rwabiharamba ahari ishuri. Twategerezaga ko bakura bityo ugasanga basigaye inyuma ugereranyije n’igihe abandi batangirira.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi turashima ko twaruhuwe tukegerezwa amashuri hano mu Kayange. Ubu umwana yiga hafi ku buryo agize n’ikibazo baguhamagara ugahita umugeraho. Ubu abana bariga neza ni amashimwe gusa.”

Mukwiye Alphonse we ati: “Tutarabona amashuri, imirimo yacu twarayicaga kuko twazindukaga duherekeza abana kugira ngo tubarenze ishyamba. urumva ko yaba ujya mu mirima no mu bindi yatangiraga atinze. [….] Igihe cyo gutaha nabwo byari uko twajyaga kubasanganira mu nzira. Uyu munsi rero twahawe ishuri bimeze neza.”

Twagira Edison yavuze kubakirwa amashuri byatumye abana bajya ku ishuri aho kwirirwa muri karitsiye.

Ati: “Tutarubakirwa ishuri twagiraga umubare munini w’abana bari mu kigero cyo kwiga birirwaga mu makaritsiye, babaga baraciwe intege no gukora ingendo ndende bagahitamo kuva mu ishuri. Uyu munsi rero ishuri riri hafi umwana utari ku ishuri nta rwitwazo yaba afite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ubuyobozi bukomeje gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ibanze hagamijwe guteza imbere imibereho myiza, akaba ari muri urwo rwego amashuri yubatswe.

Ati: “Ibi bice byahoze bidatuwe, Leta ihashyira imbaraga kugira ngo ifashe abahatuye kudasigara inyuma mu iterambere.  Mu by’ibanze harimo kwegerezwa amashuri, abana bakiga batavunitse.Ubu rero iyo ubuyobozi bukoze ibyo bushinzwe, abaturage na bo  tubasaba kugeza abana babo ku ishuri ntihagire umubyeyi ugumana umwana mu rugo atamujyanye ku ishuri.”

Ababyeyi bishimira ko kwegerezwa amashuri byaruhuye abana ingendo ndende bakoraga ndetse na bo bakabona umwanya wo gukora imirimo yabo aho gukoresha igihe babaherekeje ngo babageze ku mbigo by’amashuri byari kure.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA